Yashyizweho kuri5 November, 2019 | 18:44

Musanze: Umupfumu yaciye akarongo hasi umusaza akarenze ahita apfa

Uwitwa Nkorera Jean wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze yapfuye urupfu rw’amayobera nyuma yo gutongana n’uwo abaturage bita umupfumu hanyuma akamucira akarongo hasi undi nawe yakarenga agahita apfa.

Ibi byabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019 aho uwo musaza yahuraga n’uwo bo bita umupfumu ngo akamwishyuza amafaranga yamuriye amubeshya kumugarurira ibintu yari yibwe ariko ntibigaruke.

Ubwo uwo mupfumu ngo yamwiyamye amubuza kumukurikira undi ntiyabyumva wa mupfumu amucira akarongo hasi aramubwira ngo yibeshye akarenge undi akarenze ahita agwa hasi arapfa.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha,RIB, Marie Michelle Umuhoza yahamirije umunyamakuru iby’uru rupfu rwabaye amayobera kuri benshi, avuga ko uru rwego rwatangiye iperereza icyizarivamo akaba ari cyo cyazasobanura ukuri ku bivugwa.

Gusa ku byerekeranye n’itabwa muri yombi ry’uwo ukekwaho kwica uwo musaza,RIB ntacyo yigeze ibivugaho.

Abaturage baturanye n’uwo bita umupfu bavugaga ko asanzwe ari umupfumu yari akidegembya dore ko bo ngo batinye kumufata akagenda bamureba babitewe n’ubwoba bari batewe n’ibyo yari amaze gukora bareba.

Nkorera Yohani wapfuye urw’amayobera yari asanzwe akora akazi ko kurara izamu ndetse muri icyo gitondo yari atashye avuye ku kazi naho uwo abaturage bavuga ko ari umupfumu wabaye intandaro y’urupfu rwe akaba atuye mu murenge wa Kimonyi bihana imbibi.

TV/Radio1

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe