Yashyizweho kuri3 March, 2018 | 02:20

Inzovu yamennye Banki maze imira akayabo k’ibihumbi 100 by’amadorari

Mu gihugu cya Nigeria inzovu yinjiye muri Banki ihita ako kanya imira akayabo k’ibihumbi 100 by’amadorari ahwanya na Miliyoni 36 z’amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nigeria bita Naira, nkuko bitangazwa n’itanagazamakuru ryo muri icyo gihugu.Ibyo byabereye mu mugi uri hafi y’igihugu cya Benin.

Mu buhamya bwagiye buvugwa,ni uko ahagana mu masa ine za mu gitondo,inzovu yasunitse urugi rwa Banki kugeza ubwo yari igiye kwica umuzamu maze yinjira muri Banki igenda ishwanyaguza ibyo yasangaga mu nzira byose.Yahise ako kanya ijya aho babika amafaranga maze ifata ibihumbi 100 by’amadorari irabimira.Ubwo abantu bose bari muri banki barakomeretse bikomeye.

Hari ibyashakishijwe byo kwifashisha gukumira iyo nzovu ariko ntacyo byatanze kugeza n’ubwo bakoresheje imbunda ngo bayirase ariko ntacyo yayikoreye

Umuyobozi wa Banki yashatse kwica inzovu kugira ngo ayikuremo amafaranga ariko nyiri nzovu yaramwiyamye ngo ntamwicire inzovu ye ndetse atera ubwoba umuntu wese wayikoraho.

Nkuko bamwe mu bantu babivuga ngo nyiri nzovu niwe wohereje iyo nzovu kugira ngo yibe Banki.Amakuru aturuka mu bantu bahafi bo bavuga ko ariwe wayitorezaga mu ishyamba ngo izashobore kuzuza inshingano z’icyo gikorwa.Ariko agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ni inshuro ya kabiri ubwo inyamswa yibasiye ikigo cya Banki muri Nigeria ndetse na none vuba aha hari n’ikiyoka kinini cyamize amamiliyoni y’amadorari muri Banki.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru