Yashyizweho kuri15 October, 2018 | 10:27

Inyamaswa yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjiraga mu icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa baryamye

Inyamaswa y’ishyamba yinjiye mw’icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa mu masaha y’ijoro,ikomeretsa umwe wiga mu mwaka wa Kabiri mu kigo cy’amashuri kigenga kitwa Amazing Grace gihirereye mu gace ka Nkhamenya mu gihugu cya Malawi.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya Polisi ngo ibi byabaye mu masaha y’ijoro ryo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.

Mu ijoro rwa gati igihe abanyeshuri bari baryamye basinziriye mu macumbi yabo, umwana w’umukobwa witwa Violet Nkhata w’imyaka 16 y’amavuko yaje kumva ikintu kimurumye ku kuguru kwe kw’ibumoso.

Yahise yikangura arebye mu nzitiramibu yari aryamyemo,abona ikimurumye ari inyamaswa y’ishyamba ifite isura nk’iy’imbwa ahita atabaza.

Nyuma yo gutera induru ngo bamutabare,bagenzi be b’abanyeshuri barabyutse bahita biruka inyuma y’iyo nyamaswa mu icumbi ryose ariko nayo igenda iruma buri kimwe cyose yasangaga mu nzira yayo.

Ako kanya abantu bose bari mu kigo bahise babyumva barabyuka ndetse n’umuyobozi w’ikigo Moses Manda nawe yahise ahagera ahita ahamagara polisi.

Ubwo inzego z’umutekano zaraje hakoreshwa imbaraga ariko kwinjira mu icumbi birananirana kuko inyamaswa yari ihagaze ku rugi irebana uburakari kuburyo uwari bwinjire yari buhite imukataguramo kabiri.

Nyuma yo kurwana bashakisha uburyo begera ku rugi, umupolisi yahise ayirasa arayica.

Umunyehuri wari warumwe nayo,yahise ajyanwa ku bitaro gukorerwa isuzumwa ngo barebe niba nta burwayi bundi yamuteye ndetse no kuvurwa.Inyamaswa nayo bahise bayijyana kuri sitasiyo ya polisi ya Mzimba mu gihe bari bategereje abashinzwe pariki ngo baze bemeze niba yari ivuye muri pariki.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe