Yashyizweho kuri23 July, 2020 | 17:04

Ibidasanzwe: : Bwa mbere mu Rwanda hagaragaye imbogo y’igitare aho ifoto yayo yaciye ibintu ku mbuga nkoranya mbaga

Ni ibisanzwe kuba abasura Pariki y’Ibirunga cyangwa Akagera bahura n’imbogo, inzovu, inkende, ingagi n’izindi nyamaswa mu gihe bazenguruka baba bari mu butembere, ubushakashatsi cyangwa ibikorwa by’ubuvuzi, ariko hari ubwo batungurwa no kubona inyamaswa zifite umwihariko udasanzwe.

Ibidasanzwe kuri ubu ni uko bwa mbere mu Rwanda hagaragaye imbogo y’igitare (ifite ibara ryera), aho ifoto yayo yaciye ibintu ku mbuga nkoranayambaga nyuma y’aho umwe mu baveterineri bo muri Pariki y’Ibirunga bayibonye iri kurisha hamwe n’izindi zifite uruhu rwirabura.

Ubutumwa bwatangajwe na Gorilla Doctors, umushinga w’itsinda ry’abaveterineri bavura ingagi n’izindi nyamaswa muri iyo pariki, buragira buti: “Ku munsi w’ejo [hari ku wa Kabiri] Dr. Adrien yahuye n’imbogo ifite ubwiza budasanzwe, ni igitare (si nyamweru yeruye) ikaba igize ishyo ry’imbogo zirenga 30 ribarizwa muri Pariki y’Ibirunga.”

Iyo mbogo yagaragaye mu ishyo ryari riherereye mu mu gace kitwa Umutara muri Pariki y’Ibirunga, ikaba ari yo yonyine yitegerezanyije amatsiko abo baveterineri ubwo bahitaga.

Izindi mbogo ngenzi zayo zose zifite uruhu rwirabura nk’izisanzwe zimenyerewe ndetse zigaragara mu mafoto afatwa henshi ku Isi.

Dr. Julius Nziza, Umuyobozi w’Abaveterineri muri Gorilla Doctors Rwanda, yemeje ko iyo mbogo ifite amahirwe menshi yo kuba ari nyamweru yigeze kongera kuboneka mu myaka irinwi ishize ikiri umutavu.

Dr. Nziza yagize ati: “Ntitwashidikanya ko iriya mbogo ari nyamweru kuko umutavu nka wo wigeze kugaragara mu myaka 7 ishize, kandi twizera ko ari wo wakuze.”

Yakomeje avuga ko abo baveterineri bahise bagira amatsiko yo gusuzuma imiterere n’imibereho y’imbogo, ubushakashatsi bukaba buzatangira gukorwa mu bihe biri imbere nyuma y’uburimo gukorwa hagamijwe kureba niba ingagi zakwandura COVID-19.

Iyo mbogo idasanzwe igaragaye ikurikiye indi nzovu nini cyane yabonetse ku murambi utangira Pariki y’Ibirunga tariki ya 10 Nyakanga 2020.

Pariki y’Ibirunga igizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye, ikaba izwi cyane ku ngangi zo mu misozi kuri ubu ziboneka hake ku Isi.

Ifoto y’imbogo yakwirakwijwe yazamuye amatsiko y’abatabarika bifuza gusura u Rwanda muri ibi bihe ibikorwa by’ubukerarugendo byasubukuye ndetse n’ibiciro ku basura ibyiza nyaburanga bikaba byarahanantuwe.

Imibare yerekana ko kuva ibikorwa by’ubukerarugendo byasubukurwa muri Kamena, u Rwanda rumaze kwakira ba mukerarugendo 1,176 n’abashyitsi barenga 3,000 barugendereye muri rusange.

JPEG - 189.1 kb
Iyi mbogo bikekwa ko ari umutavu wa nyamweru uheruka kuboneka mu myaka 7 ishize wakuze

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe