Yashyizweho kuri15 October, 2018 | 19:51

Cyera kabaye umugore yahamijwe icyaha cyo guhohotera umugabo we

Ikintu kidakunze kuvugwa cyangwa ngo gikurikiranwe n’inzego za Leta,Umugore witwa Blessings Igwe w’imyaka 38 y’amavuko yahamijwe icyaha imbere y’urukiko rwa Gudu i Abuja, muri Nigeria , cyo guhohotera umugabo we ufite ubumuga.

Uyu mugore wagejejwe imbere y’urukiko ku wa Kane w’icyumweru gishize, akaba yaragoranye gufatwa, iki cyaha kikiyongera kuri bibiri ashinjwa byo gukubita no gutoteza umugabo we.

Umushinjacyaha M. Fidelix Ogbobe, avuga ko uwahohotewe, Robinson Igwe yagejeje ikirego cye kuri polisi ku wa 2 Kanama. Ko umugore we amufatirana n’ubumuga akamuhohotera.

Ogbobe ati “Ushinjwa buri gihe afatirana umugabo we n’ubumuga akamuhohotera, uwakorewe icyaha afite ubumuga, agendera ku mbago, yajyanwe ku bitaro kubera ibikomere yari afite ku mutwe byiyongera ku itotezwa akorerwa n’umugore”.

Ubwo umugabo yagezaga ikirego kuri polisi, yatangaje ko umugore we yacitse ariko polisi iza kumufata.

M. Ogbobe ati “Ubwo uwahohotewe yagezaga ikirego kuri polisi, ushinjwa yagoranye gufatwa inshuro eshatu zose, ariko biza kurangi ku nshuro ya kane afashwe na polisi”.

Ni kenshi abagabo bakunze guhohoterwa ariko rimwe na rimwe ntibatinyuke kugaragaza ihohoterwa ryabo ngo nabo barenganurwe bityo bagahitamo kuba bakiyambura ubuzima cyangwa bakaba bakica abo bashakanye.

Ibi kandi biriho muri iki gihe aho umugabo abona byamurenze agahitamo kwica umugore we,nyuma bamwe bagatanga ubuhamya ko imibanire yabo itari imeze neza. Ariko usesenguye usanga ibyo byose biterwa n’uko abagabo bahohoterwa bakabura uko bagaragaza iryo hohoterwa bagakora ibara ryo kwica umugore we cyangwa nawe akaba yakiyahura.

WOWE UBIBONA UTE? ESE MU RUGO RWAWE HARI AMAKIMBIRANE?

Twandikire tukugire inama tunakuvuganire kuri:muhabura10@gmail.com

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

twarumiw - 2 weeks ago

ntawabivuga turatuza tukabyihorera none
umugore wamuregaheh

Gruec - 3 weeks ago

Hahaha ubwo se uwo mugabo azacahe kuko agiye "kwitwa inganzwa" yujuje ibyangombwa.

Izindi nkuru