Yashyizweho kuri1 February, 2020 | 11:02

BUGESERA : : Abagabo batatu batawe muri yombi ubwo bagaburiraga abantu isambusa zitetse mu nyama z’imbwa

Abagabo batatu batuye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera batawe muri yombi kw’itariki 31 mutarama 2020 Ahagana i saa yine z’amanywa , bakaba baraguwe gitumo barimo kubaga imbwa , mugace kamenyerewe kw’izina rya"Biryogo"bafatanywe imbwa bamaze kuyibaga nkuko babyemera ko baribasanzwe bazifashisha mu gukora Amasambusa bacuruzaga.

Aya makuru yamenyekanye nyuma yaho umusaza utuye mu Gakamba witwa Leopold agiye kurega abo abagabo ku Murenge avuga ko yabuze imbwa ye nyuma yo kubona abo bagabo bacaracara mu rugo rwe.

Uyu Musaza yabwiye MUHABURA.RW ko yabuze imbwa ye yakundaga ajya ku bivuga ku murenge yagize ati:"Bamaze kuhava murugo mbura imbwa yanjye na kundaga maze mbibwira ubuyobozi bw’umurenge bakihagera basanga bamaze kuyibaga barikuyitogosa maze babagwa gitumo nibwo polisi yahise ibata muri yombi.

Abaturage bari aho bemereye MUHABURA.RW iby’ayo makuru bavuga ko abafashwe ubusanzwe bakekwagaho gucuruza inyama z’imbwa.

Uwitwa Ndagijinana Innocent yabwiye itangazamakuru rya MUHABURA ko imbwa rwose bazicuruzaga mu isambusa.Yagize ati:"Ubushize twahuye nabo bafite ikibwa gishaje kitabona bakiguriye umusaza duturanye nibaza uko iyo mbwa izarinda urugo itabona bikanyobera,Gusa amakuru yaje kumenyekana ko bazifashisha mu gukora Amasambusa,none babaguye gitumo bayitogosa."

Umuyobozi yabwiye MUHABURA.RW ko Ibi Atari umuco nyarwanda yagize Ati " kurya imbwa ni ibintu bidasanzwe mu muco nyarwanda, kandi umuco ugira amategeko awurengera, niyo mpamvu aba bagabo tugiye kubashyikiriza polisi kugira ngo babazwe impamvu babikoze, ikindi nuko babyivugiye basanzwe bazibaga, birashoboka ko bari bafite aho bazigemura, haba mu maresitora cyangwa ku byocyezo , bityo babe banakorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane koko aho bazibagaga bazijyana."

Si ubwambere mu Rwanda havuzwe kurya imbwa kuko mu mwaka wa 2015 ahitwa Rilima naho muri Bugesera bataye muri yombi umugabo bashinjaga bavugaga ko yaryaga inyama z’imbwa ye yari yapfuye aho kuyihamba, ndetse no mumujyi wa Kigali hari abagiye bafatwa baguri sha inyama z’imbwa.

Twahamagaye kuri telefone igendanwa y’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda[ RIB] nti yatwitaba.

Denis Fabrice Nsengumuremyi.


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


17 Comments

Nsengiyumva aphorodis - 1 month ago

Kurya,imbwa ubwabyo n,ububwa kubazigaburira abandi ikingenzi sukubafunga ahubwo bajyanwe mubitaro byaba rwayibo mumutwe nibasangwa aribazima bashyirwe mwitorero bigishwe umuco nyarwanda

Niyibeshaho Jean Bosco - 5 months ago

Nukuri ibyobintu bababakoze sibyiza mubahanye rwose kdi nababitecyereza nabo bumvireho

Murakoze
Ni Bosco

Tc - 5 months ago

Niba ntawapfuye cg ngo asare yayiriyeho mwaretse tukirira akaboga ko wenda wasanga kadutera imbaraga no mu muvuduko!

- 5 months ago

Leta nidashyiramo imbaraga mugukumira abarya inyamaswa n udukoko bitamenyerewe my Rwanda bizatuma indwara z ibyorezo ziyongera doreko byagaragayeko inyinshi zituruka munyamaswa nk uducurama, ibitera, inkende nibindi...

Xavier - 5 months ago

Abo barozi bakanirwe urubakwiye! Ntuye I nyamata wasanga narariyeho

Mbabazi - 5 months ago

Ariko ko ntawe iryo tungo ryishe ubwo ntibazira ubusa? Ahubwo bajye bandikaho ko ariinyama yimbwa uyirye ubizi ariko kubafunga ndumva akarengane keretse niba bari uwatatse ko bamubagiye imbwa

Rutagengwa Maurice - 5 months ago

Ariko ko ntawe ugaragara wapfuye kuko yariye iryo tungo mwabaretse ahubwo bakajya babivuga umuntu akarifungura abizi

Bambino - 5 months ago

Abaturusha amategeko baturebere ko hari itegeko rihana uwayihaye abantu mu gihe nta ngaruka zamugizeho.Hari aho nzi mu myaka 5 ishize bazifatanye azicuruza nk’iz’ihene, ariko Police icyo gihe ubushinjachaha buramurekura ngo nta ngaruka zagize kubaziriye.Ariko bikimeze hakwiye itegeko rihana icyaha nk’icyo

Ngizwenayo - 5 months ago

Abo bagabo bagomba guhanwa byintangarugero kbxa

Mbogo - 5 months ago

Turi muri AU ,Urwanda ruragendwa.Voir RDB.umugore wariye ruhaya ko Rib itamuhana?

Mbogo - 5 months ago

Aliko iyo ntacyo baba kuzirya ntakibazo ,ubwoko buzikwa se bo si Abanyafrika ,so turimuri AU.abanyamahanga batugana bagomba kubona ifunguro ryiwabo ,RDB itubwire .ntanitegeko ribihana ,hari impamvu nyinshi zatuma ntakosa bafite,nonese umugore uriye ruhaya ahanishwa iki nibindi. ........ !!!!!!!!

Mbogo - 5 months ago

Aliko iyo ntacyo baba kuzirya ntakibazo ,ubwoko buzikwa se bo si Abanyafrika ,so turimuri AU.abanyamahanga batugana bagomba kubona ifunguro ryiwabo ,RDB itubwire .ntanitegeko ribihana ,hari impamvu nyinshi zatuma ntakosa bafite,nonese umugore uriye ruhaya ahanishwa iki nibindi. ........ !!!!!!!!

Kiana claire - 5 months ago

Noneho biteye isoni bakurikiranwe bahanwe kuko bataye umuco kd tugomba gusigasira umuco wacu udacika

Humanist - 5 months ago

Izi zose n´ingruka zo guhunga. Abahungiye mumajyepfo ya Zaïre bazi neza agaciro k’inyama z’imbwa. i Kinshasa ako kaboga k’imbwa i kilo 1 cyikubye incuro 10 cy’inyama z’inka. Ntacyo inyama z’imbwa zitwara ahubwo inzara yakwica ukibagirana burundu kandi rero mumuco w’irwada inzara s’ikizira!!!

Nyirabahinzi Anastasie - 5 months ago

Ababantu bakurikiranwe kuko bishe umuco nyarwanda

Xx - 5 months ago

Abo bantu bakurikiranwe kuko ibyo ntabwo bikwiye umuco nyarwanda.Kurya imbwa? Ahubwo see abo Ni abanyarwanda? Batababo see ntibazi umuco nyarwanda nk’igihugu batyemo?

Eric - 5 months ago

Mujye mutwereka amafoto niyo aburamo munkuru mukora nimubikosora bizaba Ari sawa cyane

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe