Yashyizweho kuri21 October, 2018 | 08:59

Biratangaje: Ubuyobozi bwahagurukiye kurwanya ingeso y’isake ibagirwa umusore wagiye kurambagiza umugeni

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahagurukiye kurwanya ingeso y’isake ibagirwa umusore wagiye kurambagiza umugeni kimwe n’ingeso yo kugura umugabo ku bakobwa.

Bamwe mu babyeyi bahamya bagiye gukora iyo bwabaga ngo bahindure imyumvire y’urubyiruko rwabo

Iyo ngesso igaragara mu Karere ka Nyamasheke, gahana imbibe na Repubulika iharanaira Demokarasi ya Congo (RDC).

Byatangiye kumenyekana nyuma y’aho ababyeyi bo mu mirenge itandukanye igize ako karere baherutse kugaragaza ko babangamiwe n’imico abasore n’inkumi bagenda badukana igasiga ibasahuye.

Kugeza magingo aya ababyeyi bo mu murenge wa Nyabitekereri, umwe mu mirenge yakunze kurangwamo ibi bibazo, basobanura ko izi ngeso abasore n’inkumi badukanye zigenda zifata indi ntera.

Bantubino Vedaste, umwe mu babyeyi babyiruye muri uwo murenge, avuga ko ntako batagira urubyiruko rwabo ngo babicikeho ariko bikanga.

Agira ati “Iyo umukobwa amaze kwemerera umusore ko afite ibintu, umusore nawe aza akurikiye bya bintu ariko biturutse ku mukobwa. Nyamukobwa akabwira nyina ati mawe rero nyabuneka munkorere ibi nibi nabonye umusore.

Akomeza ati “Nyamugore agahita abwira umugabo we ati umwana yabonye umugabo iyo umusore ahageze ntakindi gikorwa bahita bamuzimana inkoko.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin

Avuga ko iyo umusore abonye yakiriwe neza ubugira kabiri ahita atangira gusaba umukobwa amafaranga, umukobwa nawe bitewe n’ibyo amaze gutangaho umuhungu akemera kuyashaka.

Migambi Gabriel we avuga ko hari n’ababyeyi batiza umurindi iyo ngeso, kuko batabishyigikiye ababikora bacika intege.

Ati “Intege nkeya nitwe ababyeyi tuzifite. Dushyize mu gaciro ba nyina twabazanye ntabyo baduhaye, tubyara abo bana twagombye kwicaraza abo bana mu muryango tukababwira ko igihe kizagera bakabona abagabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire.

Ati “Ku bijanye n’isake, kugura abagabo n’ibindi ni imyumvire igomba guhinduka kandi ntibisaba umunsi umwe ariko uko ugenda uganira n’abaturage bagenda babyumva.

Iyo uguze umugabo igikurikiraho n’uko iyo y’amafaranga ashize aramwirukana akongera agashaka undi ufite andi, bivuze ngo bibafiteho ingaruka.

Uyu muco wagiye ugaragara mu mirenge ya Nyabitekeri, Shangi, Karambi na Cyato. Abahatuye bakavuga ko babikomora mu baturanyi babo bomuri Congo.

JPEG - 254 kb
Bamwe mu babyeyi bahamya bagiye gukora iyo bwabaga ngo bahindure imyumvire y’urubyiruko rwabo
JPEG - 149.4 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin

Niyomugabo Albert/ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

3 Comments

- 3 weeks ago

Uwo Muco Ni Mubi Cyane Ubuyobozi Bufatanyije N’ababyeyi Ni Bushakishe Igisubizo Cy’icyo Kibazo Cy’abasore N’inkumi!

Israel Habineza - 3 weeks ago

Uwo muco nimubi, bituma abasore baba abanebwe. Abakobwa nabo biheshe agaciro bareke gutekereza ko umugabo atangwa n’amafranga.icyangombwa ni imyitwarire myiza no kwihesha agaciro.

Israel Habineza - 3 weeks ago

Uwo muco nimubi, bituma abasore baba abanebwe. Abakobwa nabo biheshe agaciro bareke gutekereza ko umugabo atangwa n’amafranga.icyangombwa ni imyitwarire myiza no kwihesha agaciro.

Izindi nkuru