Yashyizweho kuri7 March, 2018 | 08:12

Abayobozi barimo gushakisha uburyo bwo gukiza ingona yafashwe n’ipine mu ijosi

Abayobozi mu gihugu cya Indonesia bashinzwe ibidukikije barimo barashakisha ingona yafashwe mu ijosi n’ipine y’imodoka hakaba hashize umwaka ngo barebe uko bayikiza itarapfa.

Iyo ngona ivugwa gupima metero 4 z’uburebure, ngo guhera mu mwaka wa 2016, abaturage bakunze kuyibona igendagenda mu mugezi uherereye mu murwa w’Umujyi wa Palu muri icyo gihugu.

Video iherutse gushyirwa ahagaragara n’umuturage, yagaragaje iyo ngona igendera hejuru y’amazi, abayobozi bakavuga ko hatagize igikorwa ngo itabarwe yakwicwa n’iyo pine yafashe mu ijosi.

Abashinzwe ibidukikije muri iki gihugu bavuga ko hari umuntu wabikoreye ubwende maze yambika iyo ngona ipine mu ijosi kuko yari yananiwe kuyitega.

Mu minsi ishize iyi nyamaswa yagaragaye mu mugezi wa Palu hafi yayo hari abaturage bayifotozaho amafoto yo mu bwoko bwa Selfie
Umwe muri abo bayobozi yagize ati “ Umwaka ushize, twabonye ijosi ry’iyo ngona ritarahura neza, hari hasigaye akanya katuma ihumeka. Ariko ntitugomba gutegereza ko iryo pine riyiniga yose ahubwo tugomba kuyikiza vuba”.

Uyu muyobozi ushinzwe ibidukikije, Haruna, yavuze ko ikigo akorera gishinzwe ibidukikije kidafite ibikoresho byatabara iyo ngona kandi ko n’ibikorwa byo kuyishakisha aho iherereye nta musaruro birimo kuko itaboneka.

Haruna akomeza avuga ko itsinda ayoboye ryamaze kubaka umutego uzashyirwa mu mazi igihe azaba yagabanyutse kugirango barebe ko yafatwa.

Yagize ati “ Tugomba gukiza iyo ngona ariko kandi ngomba no kubikora mbungabunga n’ubuzima bw’abakozi banjye”.

Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru