Yashyizweho kuri15 February, 2019 | 16:28

Abarimu bahawe itegeko ryo guheha umwanda w’amazirantoki abanyeshuri babahanze amaso

Abarimu bo ku Ishuri Ribanza rya Boke riri mu Karere ka Lira muri Uganda bategetswe n’Uhagarariye Akarere (RDC), Milton Odongo guheha amazirantoki (amabyi) abanyeshuri bigisha babarebera.

Uyu muyoyobozi yasuye bitunguranye iri shuri rifashwa na Leta, asanga umwanda ni wose mu bwiherero ahitamo gutegeka abarimu bari aho kuhasukura.

Uyu muyobozi yabwiye abarimu ko niyongera gusanga umwanda muri iki kigo azahana diregiteri mu byo yavuze ko bizaba ari agasuzuguro. Uyu avuga ko kuba imisarani yari idasukuye bituruka k’ubunebwe bw’abarimu badaha abanyeshuri amabwiriza yo gukora isuku.

Uyu muyobozi aganira na The Dailymonitor dukesha iyi nkuru yavuze ko aticuza ibyo yakoze.

Gusa Rufino Onino,Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi y’Ishuri rya Boko yanenze iki gikorwa avuga ko ari ugusuzugura abarimu.

Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Lira, Jusper Abura yavuze ko ibyakozwe na Milton Odongo byabera isomo andi mashuri atita ku isuku.

Ishuri ribanza rya Boke mu gihembwe cya gatatu umwaka ushize cyabarurwagamo abanyeshuri 1263 ariko ku wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019 ubwo umwaka w’amashuri watangiraga mu gihembwe cya mbere hari haje abanyeshuri 460 gusa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Kastron Fdr - 3 months ago

Hhh Abobarim Nicyocyarkibakwiy Pe Kuk Abana Ntamabwiriz Bahabwag

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe