Yashyizweho kuri12 March, 2018 | 11:23

Abantu babiri baguwe gitumo bari kotsa ibinono bishyirwa mu isombe[REBA AMAFOTO]

Abantu babiri bo mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, baguwe gitumo n’inzego z’umutekano bazira kotsa ibinono, imyotsi igahumanya agace.Ku wa 10 Werurwe 2018, ni bwo umusore n’umugore bafashwe bazira kotsa ibyo binono bajya bagurisha muri resitora mu Mujyi wa Kigali, bikunze guhahwa n’abagiye guteka isombe.

Abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya bamaze igihe babwira ubuyobozi ko imyotsi iva mu kotsa ibyo binono ihumanya ikirere ndetse bafite impungenge z’uko ishobora kubatera indwara.

Umwe yagize ati “Leta nidutabare naho ubundi rwose imyotsi y’ibi binono igiye kuzadutera indwara natwe ubwacu tutazi; Uzi ko iyo babyokeje binuka agace kose? Ikibabaje ni uko banabyokesha ibyenda byanduye batoraguye ahantu hose.”

Niyibizi Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, yatangaje ko ubuyobozi bwabafashe bitewe n’uko bari barimo guhumanya ikirere mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Barimo guhumanya ikirere kubera ko ibintu byo gutwika ntabwo byemewe kandi murabona ko ibi bizana imyotsi myinshi. Ikindi barimo no kotsa bakoresheje ibyenda kandi n’aho bari gukorera hari umwanda ku buryo bishobora gutera indwara abantu.”

Abotsaga ibi binono bavuga ko bamaze umwaka bakora aka kazi ariko ngo ntibari bazi ko bibujijwe.

Umwe yagize ati “Aka ni akazi kadutunze kuko nko ku munsi nkakuramo 2500 Frw ariko ku bijyanye n’uko ngo kotsa ibinono byabangamiraga abaturage ntitubizi kuko nta wigeze abitubwira n’umwe kandi nta n’ubuyobozi bwigeze buza ngo bubitubuze.”

Asobanura ko ibi binono babikura mu ibagiro i Nyabugogo, ikinono kimwe bakiranguye 700 Frw, bamara kucyotsa bakakigurisha muri resitora zitandukanye hagati y’ibihumbi 1000 Frw na 2000 Frw.

Aba baturage bahise bajyanwa n’imodoka y’Irondo ry’Umurenge wa Kanyinya, baza kurekurwa baciwe amande, baranihanangirizwa.
Uretse gufata abotsa ibinono, abaturage basabye ubuyobozi ko bwakurikirana ubuziranenge bw’ibonono bicuruzwa muri za resitora.

Ikino bamaze gutunganya kugira ngo bahite bacyohereza muri resitora ndetse no kukigurisha abagishyira mu isombe
Ibinono birunze umusingi bitegereje kujyanwa aho bicyenewe
Umugore warimo kotsa ibinono nk’umwuga we avuga ko umuha amafaranga Babyokesha ibyenda byashaje bataye ari nabyo bituma nta buziranenge ibi binono biba bifite Ibi n’ibindi byafashwe byerekejwe mu maresitora atandukanye yo mu mugi wa Kagali

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru