Yashyizweho kuri10 November, 2019 | 18:31

Abakobwa b’impanga bashatse ku mugabo umwe batandukana nyuma y’imyaka umunani

Kuba barabyawe ku munsi umwe,bakabyarwa na nyina umwe,bakaba bahuje se ibyo ntabwo bihagije,abagore babiri b’impanga bo muri Zimbabwe Owami na Olwathu bafashe umwanzuro wo gusangira umugabo umwe.

Izi mpanga zifite imyaka 29 y’amavuko zivuka mu gace ka Roodepoort,zashakanye n’umugabo w’imyaka 54 y’amavuko wigeze kuba umuyobozi wa Televiziyo witwa Mzukiseni Mzazi.

Nyuma y’imyaka umunani y’ubukwe bwabo,izo mpanga zahisemo gutandukana nawe.

Izo mpanga zivuga ko icyatumye zitandukana na Mzukiseni ari uko umubano we nabo warangwaga n’amakimbirane ateye ubwoba.Icya kabiri ngo Mzukiseni ntabwo yababwije ukuri ibyerekeranye n’umugore yabanje gushaka ndetse n’ingaruka zikomeye byamugizeho.

Umwe yagize ati “Yaradukubitaga.Yamenye lisanse ku nzu hejuru ariko abura ikibiriti ngo ayitwike.Iyo tuba tukiri kumwe ntituba turiho.Na nubu dutinya ko ashobora kudukorera ikintu kibi".

Ugushwana kw’izi mpanga n’umugabo wazo kwashyizwemo ingufu n’imiryango yabo kuko nyina wazo Buyiswa Mvangeni w’imyaka 45 y’amavuko, yabwiye Daily Sun ko bwa mbere yari yizeye ko ubwo umukwe we ari umuntu ukuze bihagije azafata neza abana be.

Yakomeje agira ati"Mzazi yatumiye inama yahuje imiryango yombi yacu.Ariko nyuma ntakigeze gihinduka.Ukubahohotera kwarakomeje ndetse nta cyo yakoze ngo akomeze kubana nabo mu mahoro".

Gusa uyu mugore ngo ntabwo yigeze ajyana umukwe we muri polisi kuko impanga zitabishakaga.Kuri ubu ngo umucamanza ari mu bikorwa byo kurangiza kuba gatanya izatangazwa mu minsi izaza.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru