Yashyizweho kuri26 June, 2019 | 15:30

Umusore arashinjwa gusambanya abakobwa 23 ababeshya ko ari Lionel Messi wa nyawe bajya bumva

Reza Parastesh, umusore ukomoka mu gihugu cya Iran usa neza nk’intobo na Lionel Messi kizigenza mu ikipe ya FC Barcelona,arashinjwa gusambanya abakobwa 23 bo muri iki gihugu ababeshya ko ari Messi bajya babona ndetse bumva.

Uyu musore usa n’umukinnyi wa FC Barcelona,yamaganiye kure aya makuru amushinja kubeshya abakobwa 23 akabasambanya ababeshya ko ari Messi wa nyawe abinyujije ku mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo instagram n’izindi.

Nk’uko Daily mail ibitangaza,uyu Reza Parastesh yavuze ko ibyatangajwe n’ikinyamakuru birimo Marca ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye ko yasambanyije abakobwa 23 abifashijwemo n’uko asa na Messi ari ikinyoma gikomeye.

Kuri Instagram ye, Reza Parastesh yashyize hanze video agira ati “ Muraho nshuti,amakuru y’ibihuha ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga anshinja ko naryamanye n’abakobwa 23 bakeka ko ndi Messi .Murekere aho gukina n’amazina y’abantu.Ntimubyizere ntabwo ari ukuri.Ngiye kwitabaza amategeko kugira ngo izina ryanjye rivanweho icyashya.”

Paratesh w’imyaka 26 y’amavuko yamenye aya makuru mu ntangiriro z’iki Cyumweru ahita ajya kuri polisi kurega kugira ngo akurweho iki cyashya yasizwe n’aba bakobwa anasaba ko yazarenganurwa kuko bimuteye ipfunwe mu bantu.

Kuba asa neza neza na Messi byatumye Reza Parastesh aba icyamamare kuko urebye abantu basigaye bamukurikira bariyongereye ku buryo kugeza ubu akurikirwa hafi n’ibihumbi 700 ku rubuga rwa Instagram.

JPEG - 112.4 kb
Reza Parastesh yabaye icyamamare kubera gusa na kizigenza Lionel Messi kuko ubu akurikiranwa n’abarenga ibihumbi 700 kuri instagram
JPEG - 54.4 kb
Uyu ni Reza Parastesh uzwi nka Messi w’umunya-Iran
JPEG - 112.4 kb
Reza Parastesh yabaye icyamamare kubera gusa na kizigenza Lionel Messi kuko ubu akurikiranwa n’abarenga ibihumbi 700 kuri instagram


Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru