Yashyizweho kuri22 July, 2019 | 18:22

Bavukiye umunsi umwe, mu bitaro bimwe,bose ari impanga none basezeranye kubana akaramata[REBA AMAFOTO]

Umuhungu witwa James Barsby n’umukobwa witwa Amy bakoze agashya ko gushyingiranwa nyuma y’igihe bakundana bitewe n’uko bavukiye mu bitaro bimwe n’umunsi umwe.

Nyuma y’imyaka 23 aba bombi bavukiye umunsi umwe mu bitaro bimwe,urukundo rwabo rwarakuze bituma biyemeza kurushinga cyane ko bahuje byinshi birimo ko bose bafite impanga bavukanye.

Aba bombi bize ibyerekeye ubuvuzi ndetse bakorana mu bitaro bimwe byitwa NHS Trust biherereye mu Bwongereza.

James yavukanye n’impanga ye Christian mu gihe nyuma y’amasaha 5 n’igice umugore we Amy yavutse nawe ari kumwe n’impanga ye yitwa William. Bose bavukiye mu bitaro bya Queen’s Park biherereye mu mujyi wa Blackburn mu mwaka wa 1995.

Bakiri abana James na Amy bize ku kigo kimwe nubwo batari baturanye bituma bamenyana kurushaho byatumye biyemeza kurushinga muri kiliziya ya St Peter’s Church y’ahitwa Salesbury muri Lancashire.

Uyu mugabo n’umugore baciye ibintu mu binyamakuru kubera ukuntu bemeje ko Imana yabaremeye kuzabana cyane ko batigeze batandukana mu myaka 23 ishize.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Ndikuriyo j.de Dieu - July 2019

Nibarushinge nabo n’Imana yarabafashije.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe