Yashyizweho kuri26 February, 2020 | 10:22

Uzajya amara imyaka 3 adakoresha ikibanza yaguze azajya acyamburwa - Minisitiri Mujawamariya

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko igiye guhangana no guca burundu ikibazo cy’abantu bagura ibibanza bakamara imyaka irenze itatu batabyubaka, bashaka ko bizamura ibiciro ngo babigurishe byihagazeho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragarije Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, guhagurukira iki kibazo.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu Mijyi nka Kigali usanga hari ubutaka n’ibibanza byagenewe kubakwamo inzu zo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi bimaze imyaka bitabyazwa umusaruro uko bikwiye, rimwe na rimwe bikaba byaba indiri y’inyamaswa cyangwa amabandi.

Abenshi usanga baraguze ibi bibanza bateganya ko ejo bizaba byazamuye ibiciro, kugira ngo bazabyungukiremo.

Ibi kandi binakunze kugaragara aharimo gushyirwa ibikorwa by’iterambere, aho usanga benshi bihutira kujya kugurayo ibibanza bikiri ku mafaranga make, bashaka kuzabigurisha byagize agaciro kugira ngo babonemo amafaranga atari make.

Visi Perezida w’iyi komisiyo, Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko uyu munsi hari ikibazo cy’uburyo ubutaka hirya no hino mu gihugu burimo guhenda, ku buryo usanga nta biciro bishyirwaho ahubwo umuntu abyuka agashyiraho igiciro uko ashatse.

Yatanze urugero nk’urwo mu Karere ka Bugesera aharimo kubakwa Ikibuga cy’Indege, aho usanga ibibanza byaho bihenze, ibi kandi bikaba bikorwa hirya no hino mu gihugu.

Ati “Hakorwa iki kugira ngo iki kibazo gikemuke, aho umuntu abyuka kubera ko yumvise ubutaka bwe buri ahagiye gushyirwa ibikorwa by’iterambere, akazamura ibiciro uko yishakiye.”

Dr Mujawamariya yagaragaje ko iki kibazo akenshi giterwa n’abantu bamwe bagura ubutaka, intego ari ukugira ngo mu gihe buzaba bwongereye igiciro babugurishe, ariko ko leta yafashe ingamba.

Yagize ati “Uzajya amara imyaka itatu adakoresha icyo kibanza azajya acyamburwa, usanga abantu bagura ibibanza ngo barebe ko bizazamura igiciro, hari byinshi muri Kigali usanga bitubatswe, ubu aba bantu bazajya bandikirwa mu gihe batabikoresheje babyamburwe.”

Dr Mujawamariya kandi yagaragaje ko iki ikibazo akenshi usanga cyaterwaga n’uburiganya bwakorwaga n’abagenagaciro, bashyiragaho ibiciro uko bishakiye.

Yagaragaje ko ibi byakosowe muri uyu mwaka, ku buryo mu igazeti ya leta hagiye kuzasohokamo ibiciro by’ubutaka.

Chief editor\ Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


13 Comments

samson - 1 month ago

uz

atubarize impamvu RSSB imuhanga batubaka ikinza cyabo kdi gikurura abajura mumujyi

Nkusi - 1 month ago

ESE kubasaba ibyangombwa byo kubaka bikamara iyo myaka batarabibona bo mubateganyiriziki

Nkusi - 1 month ago

ESE kubasaba ibyangombwa byo kubaka bikamara iyo myaka batarabibona bo mubateganyiriziki

Nkusi - 1 month ago

ESE kubasaba ibyangombwa byo kubaka bikamara iyo myaka batarabibona bo mubateganyiriziki

Peter Mubiligi - 1 month ago

Ariko rero mujye mudufasha no kubona service dusaba nkokubona autolisation de batir bitagoye kuko iba yanishyuwe pe , hanyuma noneho murebe koko niba uwabonye autobatir amara iyo myaka atarubaka

Nsanzimana Mupenzi Léon - 1 month ago

Jyewe nasabye autorisation de batir kuva muri 2018 Bambwiye ko nta Physical plan
irakorwa.rwose ducyeneye kubaka Ariko ikibazo nibyangombwa.

Alias - 1 month ago

Erega no kubona ibyangombwa byo kubaka, na byo biba ari ihurizo rikomeye cyane cyane nko mu Mujyi wa Kigali.
Niba bashaka ko ibyo bibanza byubakwa koko,nibanarebe n’uburyo bajya borohereza ba nyirabyo mu kubona ibyangombwa.

Ngendahayo jean paul - 1 month ago

Ikizakemura ikibazo cy’izamukaryagaciro k’ubutaka nugishyiraho igiciro rusange kikibanza ndetse bakaniroshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka ibi hyazanagabanya ikibazo cyaruswa ivugwa munzego zibanze itewe nokubaka ntabyangombwa.

Sarah - 1 month ago

Nizereko atali sérieuse uyu mugore !!!ubwo rero nicyo kihutirwa aho kwihutisha ibyangombwa byabasabye kubaka !!

Alphonsine - 1 month ago

None iyo umuntu yaguze akaba atarabona ayokubaka yaba azize iki bakimwambuye?
Erega ntawugurisha ikibanza atagira aho aba.
Nibarebe abafite ibi banza byinshi.

Ishimwe - 1 month ago

Murakoze cyane kunkuru nziza,mumutubarize impamvu umuntu asaba icyangombwa cyokubaka cyigadinda cyane .jyewe nibwirako guhuza abafite ibibanza nibigo byimari byafasha 2.ibikorwa remezo bikihutishwa.Physical plan nayo kuko urugero nkabusanza nahandi ... twarategereje turaheba kandi twiteguye kubaka .Murakoze

- 1 month ago

Ikibazo sigihe cyimyaka 3 ,ahubwo wakibaza uburyo hadakorwa ibibikurikira:1.Huhuza banyiribibanza nibigo byimari 2.Gukora physical plan kugihe kuko nkabusanza twarategereje turaheba,ibikorwa remezo etc ,nihihutishwa ibyo nagaragaje bizakunda kandi neza.Murakoze

Mwiseneza - 1 month ago

Mumumbarize,impamvu umuntu amara imyaka 3atarabona icyangombwa cyo kubaka.

Izindi nkuru