Yashyizweho kuri31 August, 2017 | 16:04

Umwarimu aravugwaho gusambanya abanyeshuri b’abahungu

Mu Kigo cy’Amashuli cya GS St François d’Assise Kansi mu karere ka Gisagara, Umwarimu akaba n’umuyobozi ukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo cy’amashuri yisumbuye aravugwaho gusambanya abanyeshuri b’abahungu, ibizwi nk’ubutinganyi.

Iki kigo cyakira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa ariko abahungu nibo bafite amacumbi mu kigo, abakobwa baba hanze yacyo .

Abanyeshuri bavuze ko ubutinganyi bw’uyu mwarimu wabo bumaze igihe ariko ngo ababikorerwa baterwa ubwoba ngo batabivuga, ubitinyutse agahita yirukanwa.

Uyu mwarimu ngo abanza gushukisha abanyeshuri ibintu bitandukanye akabiyegereza, akabatumira mu rugo iwe akabaha impano yamara kubigarurira agatangira kubakoresha ubutinganyi.

Umwe muri abo banyeshuri wahawe izina rya Habinshuti avuga uburyo uwo mwarimu yashatse kumusambanya yagize ati “Umunsi umwe yaje aho turara adusaba kujyana na we mu rugo.Nk’umunyeshuri nawe urabyumva uhawe amafiriti n’inyama.Ubwo twari tumaze kuhagera yatangiye kutubwira uburyo adukunda kandi atwifuriza ibyiza mu buzima.”

Aba banyeshuri bamaze kurya no kuganira, basabye ko bataha bagasubira aho barara kuko bwari bwije cyane ariko mwarimu arabinginga ngo barare kuko ngo afite uburiri bugari.

Abanyeshuri baje kubyemera ndetse bararana n’uwo mwarimu wabo, bigeze nijoro Habinshuti yumva mwarimu atangiye gukorakora mugenzi we.

Ati “Mwarimu yaturyamyemo hagati nyuma y’akanya gato atangira gukorakora mugenzi wanjye.Nanjye yashatse kunkorakora ariko ndabyanga ,ambwira ko binteye ubwoba ariko nzagera aho nkabimenyera.”

Nubwo Habinshuti yabyanze, mugenzi we ngo yasaga n’aho abimenyereye.Byageze saa cyenda z’ijoro abo bana barataha, bageze aho barara basanga itsinda ry’abandi banyehsuri babategereje bari bamaze kumenya ko bavuye kwa mwarimu wabo.

Habinshuti yakomeje agira ati “Tukihagera barasakuje ngo murakaza neza bigaragara ko bari bazi neza aho twari turi.Ntabwo tuzi niba nabo bajya bakorana imibonano na mwarimu.”

Amakuru avuga ko uwo mwarimu gutingana n’abanyehsuri abimaranye igihe.Hari bamwe bagerageje kubyanga ariko ngo benshi mu babyanze ntibamara kabiri ku kigo kuko bahita birukanwa cyangwa bikabaviramo guhinduza ishuri.

Umwe mu babyeyi ufite umwana kuri icyo kigo yavuze ko umwana we yabimubwiye akagwa mu kantu.

Yagize ati “Ubwo umuhungu wanjye yabimbwiraga naguye mu kantu ariko nasabye Imana kuba hafi y’Umwana wanjye kuko yahoranaga ubwoba.”
Bivugwa ko uwo mwarimu afite agatsiko k’abanyeshuri kamuhora hafi ndetse kajya kanararana na we.

Abanyeshuri b’abakobwa kuri icyo kigo bavuga ko batazi iby’ubutinganyi buvugwa kuri mwalimu wabo gusa ngo bajya babyumvana bagenzi babo b’abahungu.

Uyu mwarimu uvugwa aganira na KtPress, yemeye ko ajya yohereza bamwe mu banyeshuri iwe mu rugo ariko ngo iby’ubutinganyi ntabyo azi.
Ati “Abahungu mbavugisha nk’umuntu w’Imana, ese ubwo ni gute najya mu bahungu hari abakobwa?Ndahiye ko ntigeze ntingana n’umunyeshuri n’umwe ahubwo mbagira inama iyo baje iwanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Ati “Ntabwo byemewe kandi birahanirwa.Uyu munsi nka Minisiteri turabikurikirana ahubwo ni byiza ko itangazamakuru ridufasha kumenya ibintu nk’ibi bigoye kumenyekana.

Yashyizwe na Chief editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru