Yashyizweho kuri17 January, 2018 | 10:33

Umuryango wa Ntinanirwa Mediatrice umaze umwaka n’igice arembeye mu bitaro urasaba ubufasha

Ababyeyi ba Ntinanirwa Mediatrice, umwana w’umwaka n’amezi atandatu avutse ndetse iki gihe akaba ari nacyo amaze arwariye bikomeye mu bitaro bya Rutongo biri mu karere ka Rulindo, aho arwaye uburwayi bw’umutima akaba atungwa n’umwuka bamuha binyuze muri bomboni.

Uyu muryango w’uyu mwana nawo utishoboye urimo gusaba umuntu wese waba ufite umutima w’impuhwe n’urukundo ko yabafasha kubona amafaranga agera kuri miliyoni yo kwishyura uyu mwuka basabwa n’ibitaro

Uyu muryango wa Biziyaremye Andre na Niragire Beatrice babarizwa mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Kivugiza, umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, bari mu bibazo bikomeye nyuma yo kubyara umwana wabo (Ntinanirwa Mediatrice) akavukana uburwayi bw’umutima aho yavukiye mu bitaro bya Rutongo kugeza n’ubu akaba ariho akirembeye atunzwe n’icyuma

Ntinanirwa Mediatrice, umwana umaze umwaka n’amezi atandatu avutse, ariko akivuka yavukanye uburwayi bw’umutima kuva icyo gihe kugeza uyu munsi wa none atungwa n’umwuka, ababyeyi be babayeho ari abahinzi mu buzima bwabo bwa buri munsi, Nyina umubyara niwe ubana nawe kwa muganga amurwaje naho Se akirirwa ashakisha hirya no hino aca incuro ngo arebe ko yababonera ibyo kurya.

Ababyeyi ba Ntinanirwa Mediatrice, baratabaza inzego za Leta n’undi mugiraneza wabasha kubafasha kwishyura umwuka kuri ubu basabwa amafaranga agera kuri miliyoni dore ko uyu mwana wabo kuva yavuka yagize ikibazo cy’umutima akaba atunzwe no guhora kuri Bomboni umuhereza umwuka

Niragire Beatrice, Umubyeyi w’uyu mwana ari nawe umaze umwaka n’igice amurwaje kuva yambubyara yavuze ko umwana yavutse tariki 27 Nyakanga 2016, kugeza uyu munsi wa none akaba akiri mu bitaro.

Ababyeyi ba Ntinanirwa Mediatrice, umwana w’umwaka n’amezi atandatu avutse ndetse iki gihe akaba ari nacyo amaze arwariye bikomeye mu bitaro

Uyu mubeyi kandi yavuze ko umwana wabo bamuvuje ahantu henshi dore ko bamujyanye no mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK ariko bikanga abaganga baho bagafata umwanzuro wo kongera kumwohereza kuri ibi bitaro bya Rutongo ariko bategeka imiti umwana azajya anywa.

Yagize ati “Ikibazo mfite cy’amafaranga y’Umwuka (Oxygene), ni amafaranga menshi kubera bafite ukuntu babara ku isaha ariko kuri ubu ngubu amafaranga ndimo akaba ari menshi ari hafi muri miliyoni , ubu rero nta bushobozi mfite bwo kwishyura kuko n’umugabo wange ari umukene”

Uyu muryango kandi ngo ikitwa isambu yabo yose bamaze kuyigurisha bashakisha uburyo bakwishyura amwe mu mafaranga bagiye basabwa n’ubuyobozi bw’ibitaro dore ko kuba bafite ubwisungane mu kwivuza bibemerera kwishyura kimwe cya cumi cy’abo baba bagomba kwishyura

Dr Uwizera Janviere uhagarariye abandi kuri ibi bitaro bya Rutongo, Yavuze ko nabo nk’ibitaro batorohewe cyane ko uyu mwuka nabo baba bawuguze. Ati”“Turabafasha kuko ntabwo twabareka ngo babure kubona umwuka cyangwa ngo bapfe ariko natwe ni igihombo kuri twe kuko umwuka turawurangura kandi urumva niba badafite ubushobozi bwo kuwugura ntabwo tuwishyura bigatuma rero byaba ikibazo kuko amafaranga twasohoye atinjiye bikaba byaba ikibazo ko tutabasha no gukora ibindi bikorwa by’ibitaro natwe turasaba ubufasha kuri abo bantu bakoresha umwuka batabasha kuwishyura”

N’iyo yaba inkunga y’amafaranga macyeya, ushobora kubafasha ukayabaha mu buryo bwa Tigo Cash dore ko aribwo bwonyine babasha gukoresha, kuri nimero ya Niragire Beatrice, 0723489973, Ushobora kandi no kumuhamagara kuri telefone ye igendanwa kuri izi numero 0789391447.

GUSANGIZA BENSHI BASHOBOKA IYI NKURU NABYO NI INKUNGA IKOMEYE MU GUTABARIZA UYU MWANA


Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru