Yashyizweho kuri15 January, 2018 | 11:39

Umujyi wa Kigali: Umugore wacuruzaga akabari yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi wacuruzaga akabari Inyamirambo , kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye bivugwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi dore ko abamusanze muri iyi nzu basanze n’idirishya ryayo ryaramenetse bishoboka ko ariho abamwishe banyuze.

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi urupfu yapfuye rukomeje kuba amayobera dore ko hari hashize iminsi abo mu muryango we batamubona aho bamubonye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nabwo yaramaze kwitaba Imana

Bamwe mu bandimwe n’abaturanyi be bavuze ko uyu mugore baherukaga kumuca iryera ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize aho bamubonaga kuri uyu munsi ari muzima ndetse ari no mu kazi nk’uko bisanzwe ariko kuva icyo gihe nta waherukaga kumubona kugeza ubwo bamubonye muri iki gitondo munzu ye yitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mumena, Bagaza Faustin yavuze ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine aho yari amaze iminsi yarabuze gusa bakaba baragerageje kumuhamagara kuri telefone bakamubura inshuro nyinshi ari nabwo baje gukomeza kumushakisha mu gitondo bakaba bamusanze munzu yapfuye

Gitifu Faustin yagize ati “Mu makuru tumaze kumenya ni uko yabaga wenyine acuruza akabari ariko twari twaramubuze, uyu munsi tuza ku musanga mu nzu yapfuye ariko abavandimwe be batubwiye ko baherukanaga nawe ku wa Gatandatu sa saba z’ijoro ariko akaba yarababwiraga ko atumva ameze neza muri we”

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yabashije kujyana umurambo wa Nyakwigendera kwa muganga aho ugiye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uyu mugore


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru