Yashyizweho kuri18 August, 2019 | 09:31

Rusizi:Umukobwa yahitanwe n’impanuka ya Moto nyuma y’amasaha make amaze gushyingura se

Inkuru ivuguruye

Umukobwa witwa Mukayiranga Alphonsine yakoze impanuka ari kuri Moto yagonzwe n’ikamyo yaturukaga i Rusizi yerekezaga i Nyamasheke, we n’umumotari wari umutwaye witwa Damascene bahita bitaba Imana.Ni nyuma y’amasaha make amaze gushyingura se.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama mu ma saa moya z’umugoroba,ibera mu murenge wa Giheke akagali ka Giheke umudugudu wa Wimana, aho ikamyo yari ifite purake T844 BMN yo mu gihugu cya Tanzania itwawe n’uwitwa Omari Saidi w’imyaka 39 y’amavuko, aho bivugwa ko yaba yatewe n’umuvuduko iyo kamyo yari ifite bigatuma igonga iyo moto.

Amakuru Muhabura.rw yahawe n’umwe mu nshuti ze za hafi ni uko urupfu rw’uyu mukobwa rwabaye saa kumi n’ebyiri bishyira saa moya kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari avuye guherekeza bamwe mu bo biganye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

Yagize ati"Ubwo Bari bamaze gushyingura se mu ma saa munani,yahereke bamwe mu bo biganye bageze imbere bajya ahantu bafata agafanta nyuma babona butangiye kwira bahita bamutegera Moto bakimara gutsimbura imodoka yahise ibagonga we n’umumotari bahita bitaba Imana ako kanya".

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Giheke Kubwimana Console yabwiye Muhabura.rw ko iyo mpanuka yabereye ahitwa muri the villagoir ubwo ikamyo yagonze moto iyiturutse inyuma.

Ati"Twahise tuhagera dusanga hari moto yazamukaga igiye gukata ahantu bita muri the villagoir,noneho ikamyo iyituruka inyuma ihita iyigonga ubwo umukobwa w’imyaka 24 n’umumotari bari bayiriho bahise bapfa".

Kubwimana avuga ko bataramenya neza icyateye iyo mpanuka ariko akavuga ko bishoboka ko yaba yatewe n’umuvuduko iyo modoka yari ifite.

Umushoferi (Omar) wari utwaye iyo kamyo n’uwo bari kumwe bahise bashyikirizwa polisi irabajyana naho abitabye Imana bahise bajyanwa mu bitaro bya Bushenyi.

Yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze gushyingura se witabye Imana kuwa Kane tariki 15 Kanama ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu.

Nyakwigendera atabarutse arimo kwitegura kwimenyereza umwuga w’ubwarimu Dore ko yari yarakomeje amashuri ye muri Kaminuza ya East African University mu ishami ry’uburezi nyuma y’uko muri 2017 yari yarasoje ikiciro cya mbere cya Kaminuza aho yagisoreje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

Imana imwakire mu bayo!!

JPEG - 443.9 kb
Yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze gushyingura se witabye Imana kuwa Kane tariki 15 Kanama

JPEG - 27.2 kb
Ikamyo yabahitanye niyo mu gihugu cya Tanzania yari itwawe n’umushoferi witwa Omari Saidi w’imyaka 39 y’amavuko

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


6 Comments

Provy - August 2019

Birababaje pe,Imana imwakire mu bayo!

Toussaint - August 2019

Imana ikomeze abasigaye gsa birenze kubabaza ibi byo birakabije

Kanyaruguru john - August 2019

Disi uwo mukobwa Imana imwakire mu bayo kandi abasigaye nabo bakomeze kwihangana, twese ntituzi igihe twatahira!!!.

Dukunde Pacifique - August 2019

Ubwo nibyago byashatse kuza ,uyu mukobwa twiganaga nabonaga ari umwana mwiza .Imana imwakire mu bayo

Ngabire - August 2019

Arko mana yange weeee ibyago biragwira gusa Rip murino si siwacu turabagenzi mbonereho kwihanisha nabasigaye bakomere

Théoneste - August 2019

Imana Imwakir Birababaje Cyane Ntakundi!!

Izindi nkuru