Yashyizweho kuri30 August, 2019 | 19:13

Rubavu:Umugabo yiciye umugore we mu murima w’ibisheke amukase ijosi

Umugabo witwa Mahangayiko wo mu murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Burushya mu Mudugudu wa Kaberamo,yishe uwahoze ari umugore we witwa Uzamukunda.

Amakuru atangazwa n’abasanzwe babazi ngo ni uko n’ubundi aba bantu bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu bihe byahise aho n’ubuyobozi bwari bwarabatandukanyije.

Aba kandi bakomeza bavuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama ahagana saa sita z’amanywa, aribwo uyu mugabo yagiye asanga umugore bahoze babana mu murima w’ibisheke ahita amutema ijosi ako kanya ahita yitaba Imana.

Abaturanyi babo bavuga ko ibisheke byari iby’uyu mugore wishwe.

Ubuyobozi bwari bwarabagabanyije imirima umwe bamuha uruhande rwe n’undi urwe. Mu gihe ibisheke byari bigiye kwera uyu mugore bivugwa ko yabigurishije.

Uyu wahoze ari umugabo we abimenye abwira uwabiguze ko namusanga muri uwo murima abisarura azamwica, asaba uyu mugore kumusubiza amafaranga ye.

Nyakwigendera yatemwe aje kureba niba ibisheke byeze ngo abigurishe abandi ni bwo umugabo yamusanze mu murima aramutema amukuraho ijosi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba ,Niyigena Alphonsine, yabwiye umunyamakuru ko aya makuru ari impamo.

Avuga ko uyu muryango bari barawutandukanyije kubera amakimbirane banabagabanya imitungo ku buryo buri umwe yari afite ibye ariko ngo batunguwe no kumva umugabo yishe umugore.

Ati "Bari basanganywe amakimbirane, baranatanye batabana, ni uko mu kubagabanya umurima w’ibisheke uhabwa umugore, ariko umugabo akamubwira ko atazigera abisarura."

Akomeza agira ati "Nuko abonye umukiliya umugabo amubwira ko azamutsindamo, biba ngombwa ko amusubiza amafaranga. Uyu munsi rero umugore yagiye mu murima kugirango arebe uko yashaka undi mukiliya, umugabo amusangamo amutsindamo amutemesheje umuhoro.

Muri uyu Murenge bari muri gahunda y’amahugurwa ku miryango ifitanye amakimbirane, bamaze guhugura abarenze 170 mu tugari twose.

Umuyobozi asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ateza ibibazo bitandukanye harimo imfu za hato na hato ndetse no gufungwa.

Magingo aya umugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Gisenyi mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuvuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo ahamijwe icyaha n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


12 Comments

feza - 2 months ago

uwomugabo bamukatire burundu

feza - 2 months ago

uwomugabo bamukatire burundu

- 2 months ago

Ubundi uyu mugabo nawe yagakwiye kwicwa ariko ntakundi nafungwe burundi nabyo bizamuha isomo

- 2 months ago

Ubundi uyu mugabo nawe yagakwiye kwicwa ariko ntakundi nafungwe burundi nabyo bizamuha isomo

- 2 months ago

Ubundi uyu mugabo nawe yagakwiye kwicwa ariko ntakundi nafungwe burundi nabyo bizamuha isomo

NDIKUMANA Jean Damascene - 2 months ago

Nukuri aho ntabumuntu burimo nafungwe ubuzima bwe bwose nubwo umuntu aba yumva bidahagije bwose

Mwesigye theophile - 2 months ago

Igitekerezo iyi nkuru irababaje nukuri pe uyu mugabo nafungwe burundu uretse ko kubwange nawe ntiyarakwiriye kubaho uwo mumama imana imwacyire mubayo

Mwesigye theophile - 2 months ago

Igitekerezo iyi nkuru irababaje nukuri pe uyu mugabo nafungwe burundu uretse ko kubwange nawe ntiyarakwiriye kubaho uwo mumama imana imwacyire mubayo

Nyamucahakomeye thomas - 2 months ago

Mwiriwe neza mbega ubugome bukabije nukuri usibye gusenga gusa imana ikadutabara naho inyigisho zo nyakubahwa president poul kagame aracyafite akazi nukuri peee murakoze

Nahimana etienne - 2 months ago

Igitekerezonafungwe rwose ntabunyarwanda bumurimope

Ntiyamira j’claude - 2 months ago

Uwo mwicanyi ahanwe rwose.

murwanashyaka theopheli - 2 months ago

Igitekerezo Uwomugabo nibamufunge burundu nazavemo

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe