Yashyizweho kuri22 October, 2019 | 17:54

Rubavu:Imodoka y’Abashinwa yataye umuhanda yiroha mu kivu babiri bahasiga ubuzima nayo iheramo

Imodoka y’Ikigo cy’Abashinwa kirimo gukora umuhanda wa Marine ugana ku ruganda rwa Bralirwa, yataye umuhanda ubwo yari ihuye n’ ikamyo mu ikorosi igwa mu kiyaga cya Kivu iheramo.

Iyi mpanuka ika yabaye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu mudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba.

Mu bantu 10 bari bayirimo umunani babashije kurokoka, babiri bitaba Imana. Ingabo zishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) zirimo gushakisha babiri bataraboneka, mu gihe batatu bakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba CIP Kayigi Emmanuel yemeje aya makuru avuga ko ingabo zikorera mu mazi zirimo gushakisha utaraboneka asaba abatwara imodoka kwirinda umuvuduko .

Ati “Ni imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda yahuye n’indi mu ikorosi ishatse kuyikwepa imanukira mu kiyaga cya Kivu abantu 10 bari bayirimo umunani barokotse harimo batatu bakomeretse naho babiri bitabye Imana abasirikare ba Marine baracyashakisha imirambo yabo’’.

Yakomeje asaba abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi kwirinda umuvuduko naho abagenzi nabo bakibuka gucyebura umushoferi mu gihe babona ko afite umuvuduko ukabije.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe