Yashyizweho kuri10 January, 2020 | 12:00

Rubavu : Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku kibuga k’indege cya Gisenyi ikomeje kwiyongera

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha ahandi hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku kibuga k’indege cya Gisenyi bikomeje, haratangazwa ko imibiri yabonetse ikomeje kwiyongera ubu ikaba ari 142.

Iyi mibiri yatahuwe ubwo ubwo abakozi bari mu gikorwa cyo kuzitira Ikibuga k’indege cya Gisenyi. Ku munsi wo ku wa Gatatu, habonetse imibiri 28, naho ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, haboneka indi mibiri 114, yose hamwe ikaba 141, kandi icyo gikorwa kiracyakomeje.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho myiza Ishimwe Pacifique, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo gikorwa gikomeje ndetse asaba abafite amakuru kuyatanga.

Visi Meya w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza ati: “Turasaba imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baburiye ababo muri uyu mujyi wa Gisenyi batari bababona kuza kwifatanya muri iki gikorwa cyo gushakisha indi imibiri, ndetse no kureba ko hari uwamenye uwe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abaturage bazi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga amakuru yafasha kugira ngo bazashyingurwe mu cyubahiro. Igikorwa cyo gushakisha imibiri ku kibuga k’indege cya Gisenyi kimaze iminsi ibiri gikorwa.

Ejo hashize ku wa Kane hifashishijwe imashini ikora umuhanda izwi nka Caterpillar kugira ngo byoroshye imirimo yo kugera ahari imibiri kuko bagiye basanga hari iyagiye irundwaho amabuye bikagora kuyibona.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko aha hantu hashobora kuba hariciwe inzirakarengane nyinshi kuko mu gihe cya Jenoside hari ikigo cy’abajandarume n’abasirikare ndetse na bariyeri yiciweho abantu.

Abari muri iki gikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, bavuga ko uretse imibiri y’abantu bakuru hanagaragamo iy’abana bato, bose bajugunywe muri ibi byobo biri mu murenge wa Gisenyi

Chief editor \Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru