Yashyizweho kuri23 July, 2019 | 20:23

RDC:Hongeye kuboneka abantu 14 bafashwe na Ebola,batandatu muri bo bamaze kwitaba Imana

Habaruwe abantu 14 bafashwe n’icyorezo cya Ebola mu ntara ya Kivu y’amajyaruguro no muri Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’RDC’ ku buryo abagera kuri batandatu bamaze kwitaba Imana.

Mu itangazo minisiteri y’ubuzima yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019,yavuze ko abantu 14 bafite ubwandu bw’indwara ya Ebola mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse no muri Ituri.

Radio Okapi yatangaje ko muri abo harimo 10 bo muri Beni aho iki cyorezo kibasiye cyane,babiri ni abo mu gace ka Mandima muri Ituri,umwe akomoka mu gace ka Oicha ndetse n’undi umwe wo muri Mutwanga muri Kivu y’amajyaruguru.

Minisiteri y’ubuzima kandi yatangaje ko muri abo hari batandatu bamaze kwicwa na Ebola.Abo bagizwe na batatu baba ahantu hamwe:Umwe wo muri Beni,umwe wo muri Mandima,undi umwe wo muri Mutwanga ndetse n’abandi batatu baguye mu bitaro byita kubarwayi ba Ebola muri Beni.

Guhera iki cyorezo cyakaduka muri RDC,kimaze gufata abantu bagera ku 2,582 aho abagera ku 1143 bamaze kwitaba Imana bazize Ebola.Naho abagera kuri 729 baravuwe barakira nk’uko itangazo rya minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru