Yashyizweho kuri15 November, 2017 | 12:49

Polisi yatangaje ko yamaze kumenya icyateje impanuka ya hitanye abagenzi

Polisi y’igihugu iratangaza ko yamaze kumenya impamvu yateje impanuka y’imodoka itwara abagenzi ya Sosiyete ya Ritco yabaye mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017, maze igahitana abagenzi batatu ikanakomeretsa abandi 17.

Ni impanuka yabereye ahazwi nko ‘Muri Buranga’; mu Mudugudu wa Burego, Akagari ka Buranga, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke. Imodoka yakoze impanuka yari ifite purake ya RAD 578J, inkomere zahise zijyanwa mu Bitaro bya Nemba biherereye mu Murenge wa Nemba.

Nk’uko bitangazwa na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ngo iperereza ryakozwe ryanzuye ko iriya mpanuka yatejwe ahanini n’umushoferi aho ngo yamaze igihe kinini avugira kuri telefoni atwaye ndetse akaba ngo yari yaranacomokoye akagabanyamuvuduko(speed governor) ko mu modoka yari atwaye.

ku wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, CIP Kabanda yagize ati “Imodoka ubwayo yarimo akagabanyamuvuduko ariko ubugenzuzi twakoze twasanze kari karacomowe katagikora nk’uko tubibona no mu bandi bashoferi.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twasanze uwari uyitwaye yaragendaga avugira kuri telefoni kandi arimo ahamagarwa n’abamupakiriye ari bwo buyobozi bwe bwa hano i Musanze, hari ibyo bamubwiraga ngo utubahirije mbere yo guhaguruka.”

Mu gusobanura uko iriya mpanuka yagenze, CIP Kabanda avuga ko imodoka yaturukaga mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, ikaba yakoreye impanuka mu ruhande rw’iburyo; ibintu byayirinze kwibirindura munsi y’umuhanda aho byashobokaga ko impanuka yari kurushaho kugira ubukana.

CIP Kabanda asobanura ko nubwo ku ruhande rumwe uriya mushoferi yatejwe amakosa n’abamukuriye, ariko ngo byose agomba kubyirengera ku giti cye; ibintu ahuza no kuba ‘icyaha ari gatozi’ ndetse no kuba umushoferi wese aba akwiye guhesha agaciro uruhushya aba yaratsindiye rumwemerera gutwara ikinyabiziga.

Agira ati “Ntabwo shoferi yagombye kwemera ayo makosa kuko icyaha ni gatozi; icyaba cyakiguteye cyose ntabwo ukwiye kucyemera, ubifatiwemo ibyo bikorwa ni we ubihanirwa, kuvuga ngo hari undi wamuhamagaye yashoboraga kutitaba, kuvuga ngo hari umubwiye ngo agende yihuse azi icyo amategeko avuga; ibyo byose rero nta rwitwazo ruhari mu gihe wabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga warukoreye, uba warize amategeko nta wundi muntu ukwiye kukubwira ibindi ngo ubyumve.”

Hagati aho CIP Kabanda atangaza ko ba nyir’imodoka zitwara abagenzi hirya no hino mu gihugu bafite uruhare runini mu gukumira impanuka zigaragara mu mihanda itandukanye aho ngo bakwiye korohereza abashoferi mu kazi kabo kandi bakita ku kumenya imibereho yabo uko ihagaze.

Ati “Icyo tubabwira ni uko bafite uruhare runini mu kugabanya impanuka zirimo ziba hirya no hino mu mihanda y’u Rwanda; uruhare bafite rwa mbere ni uko bagomba gucunga abashoferi babo neza nk’uko abakoresha bose bacunga abakozi, akamenya uko umushoferi aje ku kazi ameze; niba ari uwaraye anyoye akabona atameze neza akamwima imodoka, niba ari ufite ibindi bibazo akamubona hakiri kare.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ahamagarira kandi ba nyir’imodoka zitwara abagenzi kugabanyiriza ‘umuzigo’ abashoferi harimo kubakuraho inshingano zo kugenda bakira amafaranga y’abagenzi mu nzira ari nako babakuriraho ingano y’amafaranga babategeka kwinjiza ku munsi byose bigamije gufasha umushoferi kutagira ibintu byinshi mu mutwe.

Ati “Abakoresha bakwiye kwirinda ko abashoferi bagira inshingano nyinshi zirimo kwakira amafaranga, guhabwa target y’amafaranga agomba gucyura ku munsi, babaruhura kuko hari benshi bakubwira ko batabona ikiruhuko gihagije, bakabaha imishahara yabo uko bikenewe kandi ishobora kumutunga, bakamurinda stress ku muhanda.”

Polisi y’igihugu itangaza ko mu mezi atatu ashize abantu barenga 100 ari bo bahitanwe n’impanuka zo mu muhanda hirya no hino mu gihugu, polisi kandi ihamagarira abaturage kuyitabaza mu gihe babona umushoferi uhonyora amategeko y’umuhanda by’umwohariko abatwara bavugira kuri telefoni kimwe n’abagendera ku muvuduko mwinshi.

Yanditswe na chief muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru