Yashyizweho kuri5 February, 2019 | 17:51

Nyamagabe:Mwarimu wacyekwagaho kwiba Positivo yarashwe ashaka gutoroka

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare,umwarimu witwa Rukundo Jean Bosco wari ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyanika (GS Cyanika), yararashwe arapfa ubwo yashakaga gucika Polisi avuye kwerekana aho yashyize mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo bikekwa ko yibye.

Mwarimu Rukundo yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama. Amakuru avuga ko Umuyobozi mushya w’ishuri rya Ecole Technique Saint Kizito Save, ikigo giherereye mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye ko bamumurikira icyumba cya mudasobwa (Computer Lab), bagasanga imashini 155 bahawe zirimo ku mubare ariko harimo n’izaturutse ku bindi bigo.

Harimo mudasobwa eshanu zo mu bwoko bwa Positivo zanditseho GS Cyanika yo muri Nyamagabe, ebyiri zifite imibare ndanga (serial number) zitari iza ET Saint Kizito n’imwe idafite imibare iyiranga.

Ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ikibazo Polisi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza kuri iki kibazo. Hahise hatabwa muri yombi ushinzwe ikoranabuhanga muri GS Cyanika naho uwo muri ET Saint Kizito Save aburirwa irengero ariko aracyashakishwa.

Padiri Clet Habakurama,Umuyobozi wa GS Cyanika yabwiye umunyamakuru ko amakuru bahawe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, ari uko hari ubufatanyacyaha hagati y’abarimu barimu babiri aribo Rukundo Jean Bosco mwarimu ushinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo ndetse n’ushinzwe ikoranabuhanga muri Saint Kizito Save.

Yagize ati “Tariki ya 31 Mutarama 2019, nibwo inzego zishinzwe umutekano zaje zifata Rukundo zijya kumubaza, ariko amakuru twamenye nuko ngo uwo w’i Save we yahise acika.

Polisi yatubwiye ko uyu mwarimu yemeye ko mudasobwa yazikuye mu Kigo cyacu tariki ya 5 Ukuboza aziha uriya w’i Save,... ku wa Gatanu nibwo batubwiye ko yarashwe ashaka gutoroka Polisi.”

Kuri uyu wa 5 Gashyantare ku manywa,nibwo Diregiteri Padiri Habakurama yatangaje bavuye gufata umurambo wa nyakwigendera Rukundo mu bitaro bya Kabutare bawujyanye ngo ashyingurwe iwabo mu Karere ka Muhanga.

CIP Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yemeje aya makuru avuga ko Rukundo yarashwe ashaka gutoroka Polisi.

Yagize ati “Nibyo yarashwe ku wa gatanu. Yasimbutse pandagari, umupolisi arasa hejuru ngo ahagarare undi yanga guhagarara arakomeza ariruka, aramurasa.”

Burya ngo umurinzi arinda yonewe,bityo ngo ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Cyanika, buvuga ko bwafashe ingamba zikakaye zo gukaza umutekano mu kigo mu rwego rwo kwirinda ko hari izindi mudasobwa zongera kwibwa nk’uko byagenze kuri izi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru