Yashyizweho kuri24 August, 2017 | 15:45

Nyabarongo: Ingona yafashwe n’umutego irapfa nyuma yuko zari zimaze iminsi zica abaturage

Ingona yo mu mugezi wa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge yafashwe n’umutego irapfa, kuri uyu wa 24 Kanama 2017.

Amakuru aravuga ko inzego z’umutekano zagize uruhare mu bikorwa byo guhiga no gufata ingona zari zimaze igihe zica abaturage bajya gushaka amazi muri Nyabarongo, iyafashwe ikaba yaguye mu mutego.

Abaturage batakaje ubuzima barimo abo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’abo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika.

SP Emamanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko iyi ngona yafashwe mu mutego hanyuma ikagaragaza amakare cyane kuburyo yashoboraga no kwica abandi bantu, inzego z’umutekano zishaka uburyo ziyica intege ndetse biza kuba ngombwa ko iraswa irapfa.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO
Nyabarongo: Umugabo yishwe n’Ingona imumarana amasaha menshi mu kanwa abaturage bayirebahttp://www.muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/umugabo-yishwe-n-ingona-muri-nyabarongo

Yanditswe na Ubwanditsi MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru