Yashyizweho kuri27 June, 2017 | 13:26

NGOMA: Yakubiswe n’inkeragutabara zitegetswe na gitifu ,bimuviramo kujyanwa mu bitaro

Umuturage witwa Uwiragiye Celestin Utuye m’umurenge wa Gashanda akagali ka Cyeru umudugudu wa Gako ubu arwariye mu bitaro bya rukoma ,kubera inkoni yakubiswe n’inkeragutabara ndetse n’irondo ry’umwuga babitegetswe na gitifu w’akagali amuziza ko atakurungiye inzu ndetse atatanze amafaranga y’irondo.

Kuwa gatanu taliki ya 23 kamena uyu mwaka , mu masaha ya saa yine z’umugoroba ubwo Umuyobozi w’akagali ka Cyeru witwa Tetero Olivier ari kumwe n’irondo ry’umwuga ndetse n’inkeragutabara basanze uwitwa Uwamahirwe Celestin aho yararimo kunywera urwarwa mu kabari ,Gitifu atanga itegeko ko bamukura mu bandi baramujyana baramukubita ijoro ryose buracya,ariko ngo bamukubita bamubwiraga ko asuzugura Gitifu,adatanga amafaranga y’irondo ndetse no kudakurungira inzu ye ngo none ubu bagiye kumukosora ikindi ngo bamubwiraga nuko ngo niyo yajya kwa k’umuyobozi w’akarere(Meya) ntacyo byatanga kuko yamutanze ngo bazamwice kandi ngo niyo yapfa ntawamukurikirana.

Yaraye ku akagali buracya,mu gitondo babonye amerewe nabi yabyimbye umubiri wose (amaboko, amaguru ndetse n’inda) bahita bamujyana mu bitaro bya Rukoma I sake kubera inkoni yari yakubiswe nkuko twabitangarijwe nuwakorewe ihohoterwa tumusanze kwa Muganga ndetse nabamwe mubaturage twabashije kuganira nk’uwitwa Uwitonze jean baptise nawe ntiyagiye ukubiri nibyo umurwayi yatubwiye .kuri ubu akaba akibarizwa muri ibyo bitaro aho ari kuvurwa ibyo bikomere ndetse nubwo bubyimbe yatewe n’inkoni ariko ngo barashaka kumuha transferi yo kujya kunyura mucyuma kubitaro bikura bya Kibungo ngo barebe ko atangiritse.
Ibyo byashimangiwe kandi n’umwe mu bashinzwe umutekano muri uwo murenge utashatse ko amazina ye atangazwa, ko ubusanzwe uwo muyobozi akubita abaturage bakabimenya bakabura icyo bakora ndetse akagerekaho no kwiyita ikigenge .

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho,tubaza umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gashanda, Rutagarama Jean de Dieu ,atubwira ko ubusanzwe ntakibi bazi kuri uwo muyobozi ngo yewe nibyo byo gukubita abaturage ntabyo bazi neza barabyumva gutyo babibwiwe n’abaturage bamwe nabamwe ariko ngo haracyakorwa iperereza bafatanyije na Police ngo bamenye ukuri nyako.gusa ubwo twateguraga iyi nkuru barimo gukora inama biga kuri icyo kibazo banategura gahunda yo kujya gusura uwo murwayi ngo barebe uko amerewe aho arwariye.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru