Yashyizweho kuri24 August, 2017 | 15:50

Mutuyimana M Claire yatoraguwe mu ishyamba rya Mudende yishwe

Mutuyimana M Claire uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko watoraguwe mu ishyamba rya Mudende mu Karere ka Rubavu yishwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu mukobwa yari atuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kanyundo, Umurenge wa Mudende, Polisi ikaba yarajyanye umurambo we ku Bitaro bya Kijote ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 23 Kanama 2017.

Yavuye iwabo mu gitondo agiye gushaka imishingiriro y’ibishyimbo, umushumba w’ihene akaba ari we wabonye umurambo we aho yari aragiye mu ishyamba rya Mudende.

Kugeza ubu abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Mutuyimana bari batuye mu Mudugudu umwe na we, bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rwisumbura Jean Bosco.

Hari hashize igihe gito undi mugore wo mu Murenge wa Kanzenze uturanye n’uwa Mudende yishwe akaswe ijosi.

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru