Yashyizweho kuri21 February, 2017 | 10:16

Musanze: Umuturage witwa Batema Innocent bamusanze munsi y’ikiraro yapfuye

Umuturage witwa Batema Innocent wo mu Kagari ka Manjari, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yasanzwe n’abaturanyi be mu nsi y’ikiraro giherereye mu rusisiro atuyemo yitabye Imana nta gikomere na kimwe kigaragara ku mubiri we.

Umurambo wa Batema wabonywe n’abaturage bari bazidukiye mu masengesho yo mu museso kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Umwe muri abo baturage agira ati “Nta kintu na kimwe dushinja nyakwigendera, oya! Bariho basangira urwagwa bigeze aho tubona barumenannyeho, batangiye gufatana mu mashati turabakiza nuko Batema ahita yitahira (…) bukeye twatunguwe no kumubona munsi y’ikiraro yapfuye twese tugwa mu kantu.”

IP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara, yahamirije iki kinyamakuru ibya ruriya rupfu; avuga ko ku ikubitiro polisi yataye muri yombi abantu benshi ariko biza kurangira isigaranye uwasangiye na nyakwigendera bakanamenanaho urwagwa.

Ati “Hari uwari watonganye na nyakwigendera tukaba dukeka ko wenda ashobora kuba ari we wamuhiritse muri icyo kiraro, ubwo twabaye tumufunze ariko turacyakomeje kubikirikirana. Umubiri nta gikomere wari ufite.”

Yungamo ati “Ubwo iperereza rirakomeje n’ibisubizo byo kwa muganga byose kugira ngo byose tuzabihuze tumenye mu by’ukuri icyeteye urupfu rw’uriya nyakwigendera.”

Agaruka ku bikunze gutera urugomo rukururwa n’abaturage baba banywa inzoga, IP Gasasira asobanura ko mu iperereza polisi ikunze gukora isanga “hari ukuntu abaturage bagaragara nk’abari kunywa inzagwa ariko harimo n’izindi nzoga z’ibiyobyabwenge nka ziriya za blue skys.”

Akomeza agira ati “Akenshi rero biriya by’urugomo biterwa n’ubusinzi (…) ubwo rero umusinzi nk’uwo iyo yanyweye inzoga ibyo byose ntabitekereza bigatuma yakora ibikorwa bibi nka biriya byo kuba yashaka kuvutsa mugenzi we ubuzima ariko akenshi biba bitewe n’ubusinzi cyane cyane bw’ibiyobyabwenge.” via:Izuba
IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara

Yanditswe na Niyomugabo /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru