Yashyizweho kuri24 September, 2019 | 11:17

Musanze: Umubyeyi yiciwe mu bitaro ahetse umwana

kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri biri mu murenge wa Muhoza, mukarere ka Musanze basanze hapfiriye umuntu hafi y’ubusitani bwabyo. Uy’umuntu akaba yitwa Mukandoli Clemantine yari ahetse umwana w’imyaka 2.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Philbert Muhire yabwiye itangazamakuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura abarwaza.Ndetse ngo mu gitondo hari abamubonye agendagenda mu kigo.Ati: “ Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe ariko RIB yaje itangira iperereza.”

Mukandoli akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko.Umwana yari ahetse we ngo nta kibazo yagize.

Abaturage babwiye Umunyamakuru ko babonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.

Chief editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


5 Comments

dusabimana eric - October 2019

birababaje nukuri pe! RIB nikore akazi kayo imana imwakire mubayo

Mwesigye theophile - September 2019

Izi mpfu rero zirimo kuba muriyi misi nazo ni amayobera ubu c nkuwo mubyeyi yazizicyi koko imana idufashe nukuri pe.

Mwesigye theophile - September 2019

Izi mpfu rero zirimo kuba muriyi misi nazo ni amayobera ubu c nkuwo mubyeyi yazizicyi koko imana idufashe nukuri pe.

XXXXXXX - September 2019

NIHATARI UWOXEWE AZIZICYI KDI

XXXXXXX - September 2019

NIHATARI UWOXEWE AZIZICYI KDI

Izindi nkuru