Yashyizweho kuri15 October, 2016 | 08:16

Minisitiri Nyirasafari yakebuye ababyeyi bihunza inshingano zabo bakaziha umuhanda

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yakebuye ababyeyi bihunza inshingano zo kurera abana bagahitamo kuziharira umuhanda ngo abe ariwo ubarerera anahamya ko ibyo bitagakwiye mu muco nyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku babyeyi babyara abana bakiyambura inshingano zo kubarera bigatuma bajya kuba inzererezi mu mihanda, abandi bakajya kubareresha mu mashuri imburagihe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yasabye ababyeyi gutandukana n’inyamaswa zibyara zigata ibyana byazo, ahubwo bagashyira imbere kubyara abo bazarera aho kugira abo kureresha imihanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibimburira Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro n’Umunsi w’Umukobwa, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko imiryango irimo guteshuka ku nshingano bikagira ingaruka ku bana bava mu mashuri, bakiroha mu biyobyabwenge, abakobwa bagahohoterwa bagaterwa inda, kandi ari bo Rwanda rw’ejo .
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari yavuze ko umubyeyi agomba kubyara agaha umwana urukundo rwose akwiye kubona ku mubyeyi.

Ati “Umwana agomba kuvuka akabona urukundo rwose rw’ababyeyi rwo kurererwa mu muryango, akahakurira. Ntabwo umubyeyi akwiye kubyara ngo arerereshe umwana umuhanda, umuntu ntakwiye kuba nk’inyamaswa ibyara ntisubire inyuma ngo imenye icyo ibyaye.”

Ministiri yavuze hategurwa ubukangurambaga bw’umuryango buzabera mu Turere twose tw’igihugu bukazatangira tariki ya 15 Ukwakira kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2016.

Buzatangirizwa mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Cyahinda mu Mudugudu wa Kinyaga, buhuzwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa.

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango ubereye umwana”. Hazabaho gukangurira ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, n’abagore kwitabira ibikorwa by’iterambere.

Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryanga ikaba yifuzako u Rwanda ragira ababyeyi beza, batari gito bita ku bana babo bakabaha uburere nkenerwa kugira ngo bakure kandi babeho neza bizira umuze.

Mu kiganiro yaraye atanze kuri ubu bukangurambaga ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru kivuga ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana tariki 12 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko intandaro y’ubuzererezi ku bana ari amakimbirane yo mu ngo ahanini.

Yasabye cyane ababyeyi kugira uruhare mu kubungabunga abana no kubitaho kuko ngo biri mu nshingano zigenwa n’itegeko kandi ngo n’abemera Imana bazi ko iyo nshingano umubeyi ayifite.

Kuri uyu wa kane nimugoroba Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Ibyo guterwa inda, kujya mu mihanda ni ihohoterwa rikomeye rikorerwa abana, abana bari mu mihanda abenshi usanga bafite ababyeyi wenda babiri cyangwa umwe, ariko kubera ko mu ngo hari amakimbirane umwana ugasanga aratorotse aragiye, umwana ni we twarenganya cyangwa twarenganya umunyeyi?”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi mureke gukomeza kuba ababyeyi gito, byara uzi ko ufite inshingano ikomeye uhabwa n’amategeko, uhabwa n’Imana kubemera Imana, ko ugomba kurera abana bawe neza.”

Muri uyu mwaka uturere twasabwe gushyira mu mihigo yatwo gusubiza mu miryango abana bari mu bigo byakira inzererezi n’abari mu mihanda ndetse no kugira mu nshingano uburyo bwo kwita ku bana.

Ministeri y’uburinganire n’iterambere irasaba Abanyarwanda kubaka umuryango ubereye, uzira amakimbirane, wuzuzanya kandi uzira ubuharike.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Daniela - 4 months ago

I simply could not depart your site prior to suggesting that
I actually loved the standard information a person supply for your guests?

Is going to be again regularly in order to inspect new posts

my web-site: clash of clans hack tool

Izindi nkuru