Yashyizweho kuri28 March, 2020 | 20:50

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi bantu 6 banduye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda habonetse abandi bantu batandatu banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara ugera kuri 60.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi batandatu bashya, batanu bayiturukanye mu mahanga bahita bashyirwa mu kato, mu gihe umwe yahuye n’umuntu wanduye, nawe ashyirwa mu kato.

-  Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato

-  Umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato

-  Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti "Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru