Yashyizweho kuri26 January, 2018 | 05:57

Kirehe: Minisitiri Kaboneka yahaye gasopo abambukana ibiyobyabwenge babizana mu Rwanda

kuwa kane tariki ya 25 Mutarama bwakomereje mu karere ka Kirehe, aho abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, uw’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, abayobozi b’Ingabo na Polisi bakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bigaragara cyane cyane mu rubyiruko.

Ni igikorwa cyabereye mu kagari ka Rwantonde umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe Intara y’Iburasirazuba.

Mbere y’uko abayobozi bageza ijambo ku baturage bari aho, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Musabyemungu Vedaste wari warabaye imbata y’ibiyobyabwenge ubu akaba yarabivuyemo, na SibomanaVincent wari umucuruzi wabyo nawe ubu akaba yarabiretse.

Mu buhamya bwe, Musabyemungu yavuze ko yatangiye abinywa gake yigana bagenzi be, bigera ubwo bimubata, nyuma aza kubireka akaba yicuza igihe yataye.

Yavuze ati:“Narwanye urugamba rukomeye kugira ngo mbivemo kuko udutsiko tw’abanywa urumogi turi hanze aha iyo babonye ubivuyemo bakomeza kukugendaho bagushuka ngo ubisubiremo.”

Yakomeje avuga ati:’Urubyiruko mukwiye kwitonda ntimugwe mu mutego wabo, kuko urumogi rwica ubuzima, rukagutera kwiba ndetse ugahorana umwanda kandi ibi byose mbabwira byambayeho.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka na bandibayobozi hamwe na baturage mu karere ka Kirehe

Yavuze ko kugirango abivemo yafashwe akajyanwa mu kigo ngororamuco, yiga imyuga itandukanye, aho aviriyeyo atangira kwikorera, ubu akaba afite akazi kamwinjiriza amafaranga.

Sibomana we yavuze ko yacuruje urumogi igihe kitari gito ageza ubwo atangira kugurisha amasambu n’imitungo ye kubera guta umutwe.

Avuga ko yaje gufungwa akava muri gereza yaragororotse none ubu akaba amaze gutera imbere.

Yavuze ati:“Niberaga mu rumogi nducuruza ndukuye Tanzaniya, nza kurufatanwa ndafungwa, aho mfunguriwe abo tungana nasanze baraguze imodoka, baba mu nzu nziza, mu gihe jye nta kintu nari nsigaranye.”

Mu ijambo Minisitiri Kaboneka yabwiye abari aho, yavuze ko “umwanzi w’ibanze w’urubyiruko uyu munsi ari ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ati:”Kugira icyo ugeraho no kwiteza imbere bisaba umuntu ufite ubuzima bwiza kandi utekereza neza, umutungo w’u Rwanda ni abaturage cyane cyane urubyiruko ariko igiteye impungenge ni uko ubuzima bwabo bwugarijwe n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu by’ingenzi bidindiza iterambere ry’igihugu kuko ntawateza igihugu imbere yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, dore ko ubinywa aba atakijya mu ishuri abandi bagatabwaho amafaranga menshi igihe bari mu bigo ngororamuco bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Turabasaba kureka ibiyobyabwenge kuko dushaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi bufite icyerekezo, ikaba ari nayo mpamvu tuba twaje mu bukangurambaga nk’ubu.”

Minisitiri Kaboneka yasoje avuga ati:”Kirehe mufite amateka meza ariko kugirango akomeze ni uko mubikorera muharanira kurwanya ikibi. Ntabwo twakwemera ko Kirehe iba icyambu kinyuzwamo ibintu biza gusenya igihugu cyacu. Murasabwa gutanga amakuru kubakwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Minisitiri Mbabazi nawe yasabye urubyiruko kurangwa no gufata ibyemezo binoze kandi bibateza imbere, abasaba gukorana na Polisi kugirango abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

Yavuze ati: “Ntitwagera ku mutekano n’iterambere birambye mu gihe urubyiruko rwacu rurimo kwangirikira kubera ibiyobyabwenge, niyo mpamvu kubirwanya bigomba kuba inshingano ya buri wese.

Yashimye inzego z’umutekano zidahwema kubirwanya aho yagize ati:” Abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ntibashobora kwihanganirwa kuko byangiza abanyarwanda cyane urubyiruko, tukaba dushimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zidahwema gufata ababyishoramo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha, asaba abatuye akarere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu gihugu kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko, kandi ko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye zo kubikumira no gufata ababyishoramo.

Yavuze ati:”Abantu bakwiye kumenya ko gukoresha, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, uretse ko binagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Ababyishoramo bamenye ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukaza ingamba zo kubirwanya.

CP Badege yasoje asaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru y’ahaturuka ibiyobyabwenge kugirango bicike mu gihugu.

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge, hanangijwe litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda na toni 1 y’urumogi, byose byafashwe mu gihe cy’amezi 6 ashize.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

4 Comments

Demetrius - 1 week ago

Frank Hodge Cartersville, Georgia Do not presume that the
sole proprietorship or the partnership are the greatest decision of entity for your
enterprise. You can’t use a RR to spend for an item from the same company to
get a RR back.

Marvin - 2 weeks ago

I’m impressed, I must say. Rarely do I encounter
a blog that’s both educative and interesting, and without a doubt, you have hit the
nail on the head. The problem is an issue that too
few folks are speaking intelligently about. Now i’m very happy I stumbled across
this in my hunt for something relating to this.

My webpage - UCB Bucky

Doug - 2 weeks ago

Feel free to visit my web site Účet (http://azeglamtroop.blogaaja.fi)

Charolette - 2 weeks ago

Wow! In the end I got a web site from where I be able to in fact get valuable facts regarding my study and knowledge.

my webpage: hackers for hire

Izindi nkuru