Yashyizweho kuri12 February, 2020 | 08:21

Kigali : Inzoga yamburaga abantu ubuzima bagapfa yitwa K’BAMBA yahagaritswe gucuruzwa mu Rwanda

Nyuma yaho MUHABURA.RW ibatangarije inkuru ivuga ku nzoga bita K’BAMBA yengwa n’Uruganda rwitwa HOPE LTD rukorera mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama yari ifite umutwe w’inkuru ugira uti"Kigali : Harabura iki kugirango Leta ihagarike inzoga yitwa Kibamba ku masoko kandi ikomeje Gutwara ubuzima bw’abantu?" Yari imaze kwambura ubuzima bw’abantu basaga 6 mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2020. bitewe no kutuzuza ubuziranenge hagendewe ku biyikoze (ingredients) bitavugwagaho kimwe na bamwe mu bakoresha iyo nzoga.

Ikinyamakuru MUHABURA cya hawe itangazo n’ikigo cy’Igihigu gishinzwe ibiribwa n’imiti(Rwanda Food and Drugs Authority) rivuga ko cyahagaritse by’agateganyo ikwirakwizwa rya K’BAMBA, haba ku bayiranguza, abayidandaza n’abayinywa basabwa kuyihagarika.

Iri tangazo, rije nyuma y’aho MUHABURA.RW igaragaje ibibazo by’impfu zidasobanutse z’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, aho benshi bashyize mu majwi iyi nzoga K’BAMBA ko ariyo abapfa bazira.

INKURU BIFITANYE ISANO

Kigali : Harabura iki kugirango Leta ihagarike inzoga yitwa Kibamba ku masoko kandi ikomeje Gutwara ubuzima bw’abantu?


Mu isuzuma rya kozwe n’ikinyamakuru MUHABURA.RW cyasanze iyi nzoga nta n’Ibirango by’Ubuziranenge biyirangwaho, icyo gihe cyavuganye n’ushinzwe itangazamakuru mu kigo gishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge Bwana Simeon Kwizera maze avuga ko bitemewe guha abanyarwanda bene ibyo binyobwa bitemewe .

Yari yagize ati:"Hari ingamba zafashwe zo korohereza inganda nto ndetse n’iziciriritse mu kubona ibirango by’ubuziranenge muri gahunda iki kigo cyise [Zamukana Ubuziranenge] Aho bafasha ba Rwiyemezamirimo kubona ibirango cy’ubuziranenge mu buryo bworoshye kandi bwihuse , mu rwego rwo kuborohereza RDB yishyurira ushaka gupimisha ibinyobwa bye 50% y’amafaranga yose aciwe , nta rwitwazo rero kuko ntacyo Leta y’u Rwanda itakoze kugirango iborohereze."

Icyo gihe twashatse kumenya icyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiryo n’ibiribwa bubivugaho maze tuvugisha Alexis Gisagara ahamiriza MUHABURA ko icyo kibazo cy’inzoga yitwa"K’BAMBA" bakizi.

Icyo gihe yagize ati: "Turacyizi twarakimenye ahubwo uzaze ku kazi nku sobanurire byimbitse turimo turagikurikirana"

Kigali : Harabura iki kugirango Leta ihagarike inzoga yitwa Kibamba ku masoko kandi ikomeje Gutwara ubuzima bw’abantu?

Denis Fabrice Nsengumuremyi \ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru