Yashyizweho kuri11 August, 2017 | 08:20

Karongi: Abajyanama b’ubuzima bagaragaje itandukaniro n’abahandi

Abajyanama b’ubuzima bavuye mu bigo nderabuzima byose byo mu karere ka Karongi bamaze kugera k’umuti urambye nka kimwe , mugisubizo cyo kwikura mubukene , aho bamaze kwiyuzuriza umuturirwa.

Mu bikorwa bakora baka babihererwa agahimbazamusyi ,ndetse na koperative zabo zikaba ziterwa inkunga na Minisiteri y’ubuzima, Nabo bakaba byikoresha mu gukora ibikorwa bya koperative yabo bavuga ko izahora ibaha inyungu , akaba ariyo mpamvu bahisemo guhuriza hamwe ka gahimbazamusyi bahabwa bakakabyaza umusaruro munini.

Mu karere ka Karongi ho basanze koperative ziramutse zishyize hamwe zigakora ishoramari byarushaho kubateza imbere, ari nayo mpamvu bakoze Company bise “Karongi Community” buri koperative ikaba yaragiye itanga 15,000,000 Frw bikaba byarabafashije kwizamurira umuturirwa mu mugi wa Karongi.

JPEG - 57.5 kb
Abajyanama b’ubuzima bavuye mu bigo nderabuzima byose byo mu karere ka Karongi bamaze kugera k’umuti urambye nka kimwe , mugisubizo cyo kwikura mubukene , aho bamaze kwiyuzuriza umuturirwa

Umuyobozi w’iyi Karongi community yatangaje ko Ikinyamakuru Muhabura.rw ko kwishyira hamwe bagakora Company bizafasha abajyana b’ubuzima , niyo za nkunga bahabwaga na MINISANTE zahagarara Yagize ati: "Koperative zose z’abajyanama b’ubuzima zishyize hamwe zishinga Company izazifasha guhora zibona amafaranga niyo inkunga zahagarara"

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois NDAYISABA avuga ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe aya ma koperative bwari uburyo bwo kubafasha mu micungire y’imitungo yabo kuko wasangaga hari aho wasanga bafata ya nkunga yabo, bakayigura ikintu ubona kidahuje agaciro nayo mafaranga, ariko ubu kubera gukora igikorwa bahuriyeho bizabafasha guhora babona amafaranga niyo za nkunga zaba zitakiriho.Yagize ati:"Hari amakoperative y’abajyanama b’ubuzima yakoreshaga inkunga nabi dusanga ari byiza ko bakishyira hamwe bagakora igikorwa kirambye ….cyazahora kibaha umusaruro, ubu bakaba biyuzurije inyubako nziza mu mugi wa Karongi ari nta dene rya banke nimwe bafite”

Abibumbiye muri iyo koperative ni abajyanama batatu muri buri mudugudu b’inyangamugayo. Abubatse iyo nyubako ni abagize koperative z’abajyanama b’ubuzima abarizwa mu karere ka Karongi.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru