Yashyizweho kuri26 September, 2019 | 22:10

Impunzi 66 zivuye muri Libya zimaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali [Reba Amafoto]

Impunzi 66 zivuye muri Libya zimaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Zirahita zoherezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Izi mpunzi ni icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri muri Libya, aho zikomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamanswa.

Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.

Izi mpunzi nizigera i Gashora ngo ibikorwa nyir’izina byo kubitaho nko kubagaburira,kubasuzuma,kubavura no kubaha aho barara birakomeza kugira ngo bashire impumu kuko ngo bari basanzwe mu buzima butari bwiza.

Ubuyobozi bwa MINEMA buvuga ko mu biganiro bwagiranye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,ngo icyiciro cya 2 cy’impunzi zizahagera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa 10.



Salongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

Niyiheta Augustin - 2 weeks ago

Ibi bivuze ko aba bantu nta gihugu na kimwe cyemera ko ari abaturage bacyo ! uRwanda ruzahora ku isonga mu guha ikiremwa muntu agaciro.

Jean Marie Vianney - 3 weeks ago

Abobavandimwe babanyafurika baturutse muri Libya turabakiriye rwose ikaze mu Rwagasabo hano iwacu niheza

Izindi nkuru