Yashyizweho kuri25 August, 2020 | 10:21

Imibare y’abapfa n’abanduye covid-19 mu Rwanda ikomeje kwi yongera, aho iri kuva bavuga iki?

Imibare mishya y’abanduye coronavirus mu Rwanda yatangajwe mu ijoro ryo ku wa mbere - 217 - ni yo minini yabonetse ku munsi umwe, minisiteri y’ubuzima ivuga ko benshi ari "abapimwe mu masoko ya Kigali".

Isoko rya Nyarugenge hamwe n’isoko ry’ibiribwa riri i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana yari yafunzwe iminsi irindwi, Umujyi wa Kigali waraye utegetse ko iki gihe cyongerwaho indi minsi irindwi.

Umubare w’abanduye mu Rwanda wiyongereyeho abantu hafi 1,000 mu byumweru bibiri bishize, ubu ugeze ku barenga 3,300.

Mu bipimo by’iyo minsi ishize minisiteri y’ubuzima ivuga ko imibare myinshi y’abarwayi bashya ba Covid-19 "abenshi banduriye ahahurira abantu kandi hafunganye nko mu masoko no mu maduka."

Mu byumweru bibiri bishize kandi abapfuye bikubye kabiri bava kuri barindwi baba 14.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije kuri Twitter yagize ati: "Covid19 ikomeje kutubera ikibazo kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bamwe muritwe!".

Hari umubare munini w’abakorera mu masoko yafunzwe i Kigali bajyanywe mu bigo bishyirwamo abitabwaho kubera Covid19 - virus bivugwa ko yabonetse bwa mbere mu isoko ry’inyama i Wuhan mu Bushinwa.

Umugore umwe mu bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Dushime, yavuze ko akeka ko hari benshi cyane baba baranduye aho yakoreraga agereranyije n’abo azi bayisanzemo.

Abandi bacururizaga muri aya masoko bakwirakwiriye ahandi, harimo n’ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni - aho na Dushime akorera ubu - ibi bitera impungenge ko hari abashobora kuba baranduye bagikomeje kwanduza abandi iyi virus.

Dushime ati: "Abo bayisanzemo harimo benshi twirirwanaga, twasangiraga, ni uruhererekane runini sinzi uko nabikubwira, abakiriya bacu, abana bacu…hari igice batarapima nanjye ndimo ariko abanduye bashobora kuba ari benshi cyane."

Undi wakoreraga mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Jean Paul Kagabo avuga ko bamupimye mu byumweru bibiri bishize bagasanga ari muzima, ubu akorera mu isoko rya Kimisagara.

Agira ati: "Ntabwo nzi uburyo ntanduye kuko abantu bakorera iruhande rwanjye twakoranaga ibintu byose bamwe bayibasanzemo. Iby’iyi virus simbyumva neza."

Kagabo avuga ko kuva basanga ataranduye yatangiye kurushaho gufata ingamba zo kwirinda.

Ati: "Mbere nashoboraga kwambara agapfukamunwa nabi no gukorakora ku bintu byose ntacyo nitayeho, ariko ubu numvise ngize ubwoba mbonye bagenzi banjye babajyanye i Kinihira."

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yongeye gushimangira ko ubwiyongere budasanzwe bw’iyo mibare burimo guturuka ku batubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda, mu gihe yashyizweho nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko agira agaciro iyo yubahirijwe yose igihe cyose.

Minisitiri Dr. Ngamije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “COVID-19 ikomeje kutubera ikibazo kubera bamwe muri twe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda.” Yakomeje asaba buri wesekwirindakuba intandaro yo gukwirakwiza iyi ndwara yandura vuba kandi ikica.

Kugeza ubu COVID-19 imaze kwica abantu 14 mu Rwanda, umunani muri bo babuze ubuzima mu minsi 12 ishize, ndetse mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko imibare y’abicwa n’iyi ndwara ishobora kwiyongera mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kuzamuka ku muvuduko buriho.

Yagize ati: “Uko abarway bazamuka, abarembye baraza kuzamuka ndetse n’abandi bashobora no kwitaba Imana. Ngira ngo ntabwo ari ikintu kiza, ikidushimisha ni uko iyi virusi itakomeza gusandara ngo isakare henshi kuko igera no kuri ba bandi b’abanyantege nke bakaba banaducika.”

I Kinihira mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hashyizwe abantu basanzemo iyi virus bavuye muri aya masoko yafunzwe i Kigali, hamwe n’ahandi.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baherutse kandi gutangira igikorwa cyo gukurikiranira mu ngo zabo bamwe mu banduye coronavirus batajyanywe mu bitaro.

Uburyo bavuga ko bugamije kugabanya igitutu ku bushobozi bw’ubuvuzi nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, minisitiri w’ubuzima yabwiye abanyamakuru ko bafite ubushobozi bw’ibitanda by’abarwayi 3,000 b’iyi virus.

Abakiyirwaye ubu barenga 1,500 nk’uko imibare y’iyi minisiteri ibigaragaza.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru