Yashyizweho kuri22 November, 2018 | 12:51

Kigali:Icyatumye wa mukobwa agira umujinya akiyahura kiyongera ku kubengwa cyamenyekanye

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mugabekazi Patricie wari utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 yiyahuye ku mpamvu bivugwa ko ari umusore bakundanaga wamwanze ndetse akaba yari yaramwanduje SIDA.

Iyi mpamvu imenyekanye nyuma y’uko nyakwigendera yari yamaze kwiyahura bicyekwako yabitewe no kubengwa n’umusore bakundanaga witwa Fils ariko akaba yarakoraga akazi ko gutanga firimi bamwe bita ba dije.

Akimara kubengwa yatashye n’umujinya mwinshi ahita yandika ibaruwa igira iti “Twakoranye byinshi bishimishije, umva rwose Fils ndarambwiwe guhora umbabaza, nagusabye imbabazi kenshi, dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho’’.

Gusa umwe mu nshuti za nyakwigendera avuga ko uyu musore bakundanaga uzwi nka Fils yari yaramwanduje agakoko gatera SIDA,hiyongeraho ku mwanga bituma yumva yanze ubuzima bwe ndetse ko nuwo muti w’imbeba yanyoye ariwe wari wawumwoherereje nk’impano.

Nyakwigendera Mugabekazi yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye ku kigo cya Saint Phillipe,Akaba yavukaga mu bana batanu ari nawe wari umuhererezi iwabo.

Mugabekazi Patricie yitabye Imana ubwo bageragezaga kumunjyana kwa Muganga ariko biba iby’ubusa apfira mu nzira bitewe n’umuti w’imbeba mwinshi yari yanyoye.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/nyarugenge-umukobwa-yiyahuye-kubera-umukunzi-we-wamwanze

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

8 Comments

brown - 5 months ago

imana imwakire ,,arko se iyo st philip yigagaho niyo mu kahe karere ko ari amashuri menshi?

BIGIRIMANA DJIHAD - 5 months ago

BIRABABAJE UWO MUKOBWA IMANA IMWAKIRE MUBAYO KUKO NAWE SIWE WABYITEYE NAHO UWO MUXORE BAMUHANE URUMUKWIRIYE AGIRE KUMWANDUZA AIDS AGEREKEHO NOKUMUBENGA AHAAA!! POLE KUWO MURYA WABUZE UWABO.

- 5 months ago

ibi se biracyabaho biragaragara ko yari umwana mumutwe kwiyahura ngo nuko bakwanze abandi bashobora nokugukatira incuro icumi ntihagire icyo bigutwara!

cutine - 5 months ago

Birababaje p
Nibwo uyu umukobwa atagombaga kwiyambura ubuzima
Gsa imana imugirire impuhwe ntiyite kubibi yakoze

cutine - 5 months ago

Birababaje p
Nibwo uyu umukobwa atagombaga kwiyambura ubuzima
Gsa imana imugirire impuhwe ntiyite kubibi yakoze

cutine - 5 months ago

Birababaje p
Nibwo uyu umukobwa atagombaga kwiyambura ubuzima
Gsa imana imugirire impuhwe ntiyite kubibi yakoze

evode - 5 months ago

Nukuri biteye agahinda mbega umusore mubi ndunva amarira abunze mumaso nukuri uwomusore ntamahoro azagira azigaye asabe nimana imbabazi

evode - 5 months ago

Nukuri biteye agahinda mbega umusore mubi ndunva amarira abunze mumaso nukuri uwomusore ntamahoro azagira azigaye asabe nimana imbabazi

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe