Yashyizweho kuri12 September, 2018 | 03:26

Ibyafashaga impunzi byaragabanyijwe cyane muri Afurika y’iburasirazuba

Umuryango ufasha impunzi wo mu gihugu cya Norvège wavuze ko imiryango itanga imfashanyo igenewe impunzi zo mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba iri kugenda ihagarika ibikorwa byayo mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikomeje kugabanya inkunga yabyo muri iyo miryango.

Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara, ushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburayi kugira "ingamba zanga abanyamahanga" zikomeje kwirukana abimukira n’impunzi, kandi nanone bikagabanya cyane inkunga zakabagobotse bari hafi y’ibihugu byabo kavukire.

Nigel Tricks, ukuriye uyu muryango mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, yagize ati"Kugabanya ingengo y’imari mu buryo bw’ubugome kandi bwihuse biri kugira ingaruka nini ku mfashanyo muri Afurika y’iburasirazuba. Niba hatabonetse indi nkunga, imirire mibi iziyongera, amashuri azafunga imiryango ndetse n’indwara zandurira mu kunywa amazi mabi zizaduka."

Umuryango ufasha impunzi wo mu gihugu cya Norvège unavuga ko amazi meza n’ibikorwa by’isukura bidahagije mu nkambi imwe y’impunzi muri Uganda byateje indwara ya kolera.

Bwana Tricks yongeyeho ati "Ibihugu bikize byagakwiye kongera inkunga ku bihugu bicyakira impunzi. Dufite amahirwe yo kwirinda akaga gatewe n’impunzi muri Afurika y’iburasirazuba niba tugize icyo dukora ubu ngubu."

Kuri ubu igihugu cya Uganda gicumbikiye impunzi zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 - umwe mu mibare minini y’impunzi ku isi. Ariko uyu mwaka yabonye imfashanyo yo kuzitaho ingana na miliyoni 158 z’amadolari y’Amerika, zivuye kuri miliyoni 346 mu mwaka ushize wa 2017.

Impunzi z’abanye Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba ubwo zavugaga ko inzara muri iyi nkambi imeze nabi kubera inkunga yagabanutse ndetse binatuma zifata umwanzoro wo kwigaragambya imbere y’ikicaro cy’umuryango ushinzwe impunzi HCR i Karongi

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

4 Comments

Jamel - September 2018

Actually when someone doesn’t be aware of afterward its up to other users that they will assist, so here it occurs.

my homepage - calzoncillos calvin clein

Tristan - September 2018

Greetings from Los angeles! I’m bored at work so I decided to browse your website on my iphone
during lunch break. I love the info you provide here
and can’t wait to take a look when I get home. I’m surprised at how quick your
blog loaded on my mobile .. I’m not even using WIFI, just 3G ..
Anyhow, awesome site!

My page; Travel Deals

Wilma - September 2018

Now I am going to do my breakfast, after having my breakfast
coming yet again to read further news.

My web site; web development new york

Leroy - September 2018

Hello to every body, it’s my first pay a visit of this website; this web site carries
remarkable and in fact excellent data designed for visitors.

Here is my website; 먹튀

Izindi nkuru