Yashyizweho kuri31 August, 2017 | 13:32

Ibitaro bya Nemba byugarijwe n’ibibazo byo kubura abaganga - Ubuyobozi burabivuga ho iki?

Ibitaro bya Nemba biherereye mu Akagali ka Mucaca, Umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke byugarijwe n’ubuke bw’abakozi butuma abantu bajya ku hivuriza bahura n’ibibazo bikomeye .

Abahivuriza bavuga ko bagera ku bitaro bya Nemba bagatinda kuvurwa Mujawamariya Liberate wagiye kwivuza uburwayi bujyanye n’umuvuduko w’amaraso ndetse n’amaso yatangaje ko yageze kuri ibyo bitaro saa moya n’igice za mu gitondo bigera saa yine zirengaho iminota atararangiza kwivuza. avuga ko yari agitegereje, kubonana na Muganga ariko ngo amunenga gutinda .

Barayavuze Donatille uvuza umwana , yaturutse i Nyamugari mu karere ka Burera yavuze ko yavuye iwe saa kumi bwenda gucya agera ku bitaro saa moya ariko byari bigeze saa yine n’igice ataramuvuza . ndetse ko atanazi igihe aza kuhavira.

Umuturage witwa Muragijimana Frolence utuye mu murenge wa Karambo muri ako karere na we yavuze ko batinda aho ngo ariko biterwa cyane n’uko aho bishyurira haba hari Umukozi umwe.

Nzeyimana wagiye kwivuriza kuri ibyo bitaro yavuze ko kubonana n’Umuganga mukuru , iyo umuntu amukeneye bigorana.

JPEG - 132.3 kb
Kuva amafaranga y’agahimbazamutsi yagabanuka ibitaro bya Nemba byari bimaze kubura abaganga barindwi n’abaforomo barenga bane

Uhagarariye abaganga muri ibyo bitaro Munyaruguru Faustin, yavuze ko ikibazo cy’ubuke bw’abakozi barimo gushaka uko bagikemura.

Yasobanuye ko aho abantu bishyurira abahakora ari bake, ariko n’abaganga nabo ari bake. Avuga ko Icyo kibazo nawe acyizi, ari ikibazo gifite impamvu nyinshi ariko iy’ingenzi ari umubare w’abakozi bake.

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yavuze ko ikibazo cy’ibyo bitaro akizi ariko ngo ku bufatanye na Diyosezi ya Rungeri ifite mu nshingano ibyo bitaro barimo kureba uko ibibazo bikemurwa , bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima.

Yanavuze ko ibyo bitaro byari bifite abaganga benshi bakaza kwigendera gukora mu mishinga. ikindi ngo nuko Ibyo bitaro byagize ikibazo cy’ibirarane bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza .

Mugihe cyatambutse kw’italiki 3 Gicurasi 2016 Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba Dr. Habimana Jean Baptista, yari yatangaje ko ikibazo cy’abakozi batarahembwa imishahara, kigiye gucemuka, kuko kutabahemba byari byatewe na mitiweli itarabishyuye neza.

Dr. Habimana yari yanavuze ko igabanuka ry’agahimbazamutsi ,bariganirijeho abakozi ko ryatewe n’uko Minisiteri y’Ubuzima ya kagabanyije guhera muri 2015 akava kuri miliyoni 20Frw babonaga ku gihembwe akagera kuri miriyoni 7Frw.

Dr Habimana yari yanatangaje ko Kuva amafaranga y’agahimbazamutsi yagabanuka ibitaro bya Nemba byari bimaze kubura abaganga barindwi n’abaforomo barenga bane, bose bagenda bavuga ko batishimiye iryo gabanuka.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru