Yashyizweho kuri15 April, 2020 | 22:11

COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 2, hamaze gukira 54

Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, hagaragaye abarwayi bashya babiri ba Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 923 byafashwe mu masaha 24 ahize, na ho abakize icyo cyorezo uyu munsi ni 5.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imibare yabonetse uyu munsi yatumye abamaze gutahurwaho iki cyorezo mu Rwanda bagera ku 136 barimo 54 bamaze gukira bakanasezererwa mu bitaro.

Ivuga ko abo barwayi babiri babonetse uyu munsi na bo bahuye n’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda, hakaba hakomeje gushakisha abo bahuye na bo kugira ngo basuzumwe kandi bakurikiranwe n’inzego z’ubuzima.

Ibyo bivuze ko umubare w’abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga ugeze kuri 82, kimwe n’abandi bashyizwe mu kato nyuma yo gukora ingendo zo mu mahanga cyangwa batahuwe ko bahuye n’abarwaye Koronavirusi mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, ibasaba kubahriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Chief editor /MUHABURA .RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru