Yashyizweho kuri20 March, 2020 | 08:34

Coronavirus: Polisi irasaba abafite amahoteli n’ibindi bigo byakira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyasabaye abantu bafite ibikorwa by’amahoteri, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus ku bakiriya babo.

Muri iryo tangazo RDB irasaba abafite ibikorwa by’ubucuruzi byavuzwe haruguru gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe) bakabishyira aho ababagana n’abakozi babo binjirira.

Kuba bahagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro harimo nk’amatorero abyina, utubyiniro, imikino n’ibindi bintu bituma abantu begerana cyane kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.

RDB kandi ikomeza ivuga ko abakiriya muri resitora bakirwa bicaye kandi bagomba kubahiriza byibura intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi. Muri iri tangazo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi byavuzwe haruguru baributswa ko bagomba kubahiriza ayo mabwiriza kandi bakagenzura ko yubahirizwa.

Polisi y’u Rwanda nayo iributsa abanyarwanda muri rusange ko bagomba kubahiriza amabwiriza barimo guhabwa hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko buri muturarwanda wese agomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe na RDB ntibiharirwe abafite biriya bikorwa by’ubucuruzi bonyine.

Ati: “Birumvikana abafite biriya bikorwa by’ubucuruzi nibo bafite inshingano za mbere zo kubahiriza ndetse no kugenzura ko ariya mabwiriza ya RDB yubahirizwa, ariko n’umukiliya ubwe afite uburenganzira bwo kubaza igihe asanze biriya byavuzwe bitubahirizwa. Kurwanya iki cyorezo ntabwo bireba umuntu umwe ahubwo ni inshingano zacu twese nk’abaturarwanda.”

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’izindi nzego za leta mu kugenzura ko amabwiriza atangwa yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.

Minsiteri y’Ubuzima mu Rwanda ndetse n’izindi nzobere mu buzima bakangurira abantu kugira isuku cyane ndetse no kwirinda kwegerana, ari nayo mpamvu leta y’u Rwanda irimo kurushaho gukangurira abaturarwanda gukaraba mu ntoki ukoresheje amazi meza n’isabune, gukoresha imiti yica mikorobe, kwirinda gusuhuzanya bahuje ibiganza ndetse no kwirinda kwegerana nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Chief editor/ MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru