Yashyizweho kuri11 March, 2020 | 09:06

Coronavirus: Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza basanze ayirwaye

Nadine Dorries, umudepite akaba na minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza bamupimye basanga afite coronavirus.

Minisitiri Nadine yatangaje ko yafashe ingamba zose zo kwirinda kwanduza abandi amaze kubimenya, kandi ko yishyize mu kato iwe mu rugo.

Mu Bwongereza abantu batandatu bamaze kwicwa na coronavirus mu bagera kuri 382 bayanduye.

Ikigo cy’ubuzima cya leta cyatangaje ko kiri kongera ubushobozi bwo gupima iyi ndwara mu gihe biteganyijwe ko abayanduye bashobora kwiyongera.

Iki kigo kirashaka kujya gisuzuma abantu 10,000 ku munsi aho gusuzuma 1,500 ubu gisuzuma ku munsi.

Gutangaza ibyavuye mu bizamini nabyo barifuza kubyihutisha umuntu akabona ibisubizo mu masaha 24.

Madamu Nadine Dorries yatangaje ko abashinzwe ubuzima bari gukurikirana abantu bose bahuye nawe, muri bo harimo n’abategetsi bakuru.

Uyu mugore w’imyaka 62 watangiye umwuga we nk’umuforomokazi, yavuze ko ahangayikishijwe na nyina w’imyaka 84 babana mu nzu watagiye gukorora ejo kuwa kabiri.

Ntabwo bizwi neza umubare w’inama Madamu Nadine yitabiriye ku biro bya minisitiri w’intebe cyangwa mu gace ahagarariye mu nteko mu minsi ishize.

Minisiteri y’ubuzima yaho yatangaje ko Madamu Nadine yagaragaje ibimenyetso kuwa kane w’icyumweru gishize.

Uyu munsi akaba yari yitabiriye inama yari yatumiwe na minisitiri w’intebe, kuva kuwa gatanu yahise atangira kwishyira mu kato.

Ibiro bya minisitiri w’intebe Boris Johnson ntibiratangaza niba nawe yasuzumwe iyi ndwara cyangwa aza kuyisuzumwa.

Abandi bategetsi benshi bahuye na Madamu Nadine biteganyijwe ko baza gusuzumwa.

Iyi ndwara kandi yatumye umukino wa shampiyona y’Ubwongereza wari guhuza Manchester City na Arsenal uyu munsi usubikwa nk’uburyo bwo kuyirinda.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari ’umukozi’ wa Arsenal basanze yarabonanye na nyiri ikipe ya Olympiakos yo mu Bugereki witwa Evangelos Marinakis basanzemo coronavirus.

Fabrice Denis Nsengumuremyi /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

Hash - 3 weeks ago

Byamaze kugaragara ko iyi virus ikwirakwira kuburyo burenze izindi virusi zose.
natwe nk abanyarwanda nugushyiramo imbaraga zose zishoboka tukayirinda twibanda ku isuku. irenze iyo twakoraga

Hash - 3 weeks ago

Byamaze kugaragara ko iyi virus ikwirakwira kuburyo burenze izindi virusi zose.
natwe nk abanyarwanda nugushyiramo imbaraga zose zishoboka tukayirinda twibanda ku isuku.

Izindi nkuru