Yashyizweho kuri4 March, 2019 | 08:29

Kicukiro : Bisi itwara abagenzi ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Imodoka yari irimo umushoferi wayo ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza muri Kicukiro. Iyo modoka bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri ku bw’amahirwe, ntawe uhiriyemo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru