Yashyizweho kuri25 January, 2018 | 10:37

Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi yasubije abijujutira uburiganya burimo gukorwa n’abayobozi

Bamwe mu batuye mu karere ka Burera barijujutira uburiganya burimo gukorwa n’abayobozi mu nzego zibanze muri gahunda yagirinka ;aho uwashyizwe kurutonde asimbuzwa undi kumunsi wanyuma ;kubwo kubura icyo aha ubuyobozi nkikiguzi mukuziturirwa .

Ni ikibazo ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buvuga ko kigiye gukurikiranwa ;kuko ntanumwe wemerewe kuvutsa umuturage amahirwe yahawe n’umukuru w’igihugu .

iyo uganiriye n’abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize aka karere kuri gahunda ya girinka,basubiza bashize amanga ko umukuru wigihugu ntako atagize ,ahubwo bari kuzira abo munzego zibanze ,aho uwatoranyijwe kuzaziturirwa azitirwa no kubura ruswa yo guha abagize umudugudu nawe ngo yorore nk’abandi .

Umwe mu baturage abyemeza agira ati”Kwa kumenya n’umuyobozi yaba umukuru w’umudugudu cg iki, akavuga ati niba inka bampaye ibyaye nkaba ngeze igihe cyo kwitura, akaza akavugana n’umuyobozi w’umudugudu cg n’undi wundi ukomeye ubishinzwe, cg umukru w’umudugudu akavuga ati mfite umuntu mbona ukwiye ink. Ntashaka kubicisha mu nzego zikomeye ati noneho araduha amafaranga ibihumbi icumi cg makumyabiri, noneho abe ariwe duha ya nka wawundi uyigenewe ayibure”.

ni ikibazo Guverineri w’intara y’amajyaruguru Honorable Gatabazi JMV asanga kitakagombye kuba kicyumvikana ,ashingira kukuba hari icyakozwe kirimo guhana abagaragaye muri aya makosa ,icyakora ngo ntawuzihanganirwa ushaka kuvangira intego ziyi gahunda yatekerejwe n’umukuru w’igihugu igamije kuzamura imibereho y’umuturage.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Honorable Gatabazi JMV yagize ati“Kuzitura cyangwa kwitura ni ku buntu.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atanga inka ku baturage, ntabwo yazitanze ku kiguzi yazitanze ku rukundo
rw’abaturage.uwujya gusaba umuturage amafaranga ngo nuko yayoroye aba anyuranyije n’ikifuzo cya leta y’u Rwanda.Aho bigaragaye rero ngira ngo dufite inshingano yo kubigaragaza kugira ngo ababigaragayemo bahanwe kandi hari abahanwe,hari abazambuwe, hari nabasubije amafaranga bari batse hari n’abayobozi babihaniwe bavanwa mu kazi hirya no hino mu karere”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Honorable Gatabazi JMV

ni kenshi hakunze kumvikana amakosa yiganjemo ruswa n’akarengane muri gahunda ya girinka ,aho ku ikubitiro mu mwaka wa 2006 aho abayobozi bamwe bishyize mubagenerwa bikorwa bayo bibanze ,hagapfukiranwa abakagombye gufashwa ,icyo gihe hafashwe ingamba zikomeye zirimo kwambura inka bene abo ,abandi barakurikiranwa zisubizwa abatishoboye ,nubwo ibi byakozwe ariko ntihatinze kumvikana inyito nkikiziriko nandi mananiza yagiye ashyirwa kubasonzeye inka ,kuburyo niyi mikorere mu kuziturirana iri gutunga agatoki abayobozi binzego z’ibanze nayo idafatiwe ingamba ,byakoma mu nkokora intego yo gukomeza gusimburanya abakeneye gufashwa abarenga ibihumbi 13 muri uyu mwaka ndetse n’imibare yiyemejwe mu rwego rwigihugu ntibe ikibonetse , imiryango irenga ibihumbi 68 kuva mu muri 2006 kugeza 2017 muri iyi ntara y’amajyaruguru imaze korozwa ,hakaba hamaze gutangwa inka ibihumbi 60 ,arizo zisanishwa n’igipimo cya 88.4% ,ibi bivuga ko hakiri ikinyuranyo cy’imiryango 7,911 itarorozwa.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard
.


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Kurt - 2 weeks ago

Just desire to say your article is as amazing. The clarity in your post is just great and
i can assume you are an expert on this subject.
Fine with your permission let me to grab your feed to keep up to
date with forthcoming post. Thanks a million and
please keep up the enjoyable work.

my site; phone hackers

Izindi nkuru