Yashyizweho kuri29 November, 2017 | 19:58

Muganza: Abaturage batishoboye bakoreshejwe akazi muri VUP bamaze amezi atanu batarishyurwa

Abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara bahawe akazi muri VUP ko guharura imihanda no kuyikoramo isuku ntibahembwa none amezi agera kuri atanu arirenze, barasezeranywaga kujya bishyurwa buri kwezi.

Abaturage bavuga ko bafite icyo kibazo ni abagera ku 179 basanzwe bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe kubera ko bakennye kurusha abandi.

Bavuga ko kuva muri Nyakanga 2017 batarahabwa amafaranga bakoreye kandi bari bijejwe n’ubuyobozi bw’umurenge ko bazajya bahembwa buri kwezi.

Umwe muri abo baturage, Twizeyimana Justine, yagize ati “Twatangiye mu kwezi kwa karindwi badusinyisha ko bazajya baduha ibihumbi icumi buri kwezi, none bigeze mu kwa 12 nta faranga duhabwa. Dufite ikibazo cy’inzara kuko amafaranga twagombye guhahisha ntituyabona.”

Undi ati “N’ubundi dusanzwe turi abakene none n’amafaranga twakoreye ntituyahabwa, urumva ko ari ibibazo mu bindi, icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwaduhemba kandi tukajya dusobanurirwa impamvu amafaranga aba yatinze kuko bahora batwizeza ngo bazayaduha ejo bikarangira amezi yihiritse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Uwimana Marie Rose, yavuze ko amafaranga y’abo baturage yatinze koko ariko abizeza ko hamaze kuboneka ay’amezi abiri bakaba bazayahabwa mu cyumweru gitaha.

Ati “Amafaranga y’amezi abiri akarere kamaze kuyabona karayatwoherereza, twebwe icyo turi gukora ni transfer (Kuyohereza kuri Konti) ku buryo mu cyumweru gitaha bazatangira kuyabona. Ni abantu bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ni abantu 179, icyizere twabaha ni uko mu cyumweru gitaha bazayabona.”

Abaturage bataka kudahembwa bakora muri gahunda nshya ya VUP yitwa ‘Expended Public Works’, aho umugenerwabikorwa akora agahembwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Iyo gahunda ikoramo abantu bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe , bakora imirimo yoroheje irimo guharura imihanda, kuvanamo ibidendezi by’amazi, gukora isuku n’iyindi.

Yanditswe na chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru