Ubuzima burasa nk’ubwagarutse mu mujyi wa Goma nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 25/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ubuzima busanzwe burasa nk’ubwagarutse mu mujyi wa Goma, muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ryatumye benshi mu batuye ako gace bava mu byabo.

Gusa haracyumvikana imitingito ya hato na hato ikomeje gutera abaturage ubwoba.

Mu mujyi wa Goma, usibye amashuri, akazi kuri uyu wa mbere kakozwe ubu bisanzwe.

Mu gace ka Buhene kamwe mu twibasiwe cyane n’iryo ruka ry’ikirunga, hari abaturage bagarutse mu matongo yabo barara hanze bategereje ko leta yabafasha.

Abaturage basanzwe batuye ahitwa Kibati abaturage bahunze bafite ikibazo cyo gusubira iwabo bitewe n’uko umuhanda uturuka i Goma ugana i Rutshuru wacitsemo kabiri.

Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo, bakeneye ubufasha baravuga ko bamaze kubura icyizere cy’ubufasha buva muri leta.

Perezida Felix Tshisekedi yohereje abaministri barindwi barimo bamwe bavuka mu ntara ya Kivu ya ruguru kugira ngo bafashe mu kubarura ibintu byangiritse n’ibyaba bikenewe mu kugoboka abaturage.

Kugeza ubu guverinoma y’intara ya Kivu ivuga ko hari abantu barenga icumi bamaze gupfa.

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 25/05/2021
  • Hashize 3 years