Yashyizweho kuri10 May, 2018 | 18:04

Wa musirikare Watorotse mu gihe yacyekwagaho kwica umugore we amukase umutwe yafatiwe mu karere ka Ngoma

Caporal Janvier Nsengimana umusirikare ushinjwa kwica umugore we aho batuye mu majyaruguru mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo agahita acika, uyu munsi kuwa kane yafatiwe Iburasirazuba mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma.

Uyu musirikare wakoreraga i Musanze aregwa kwica umugore we amuciye umutwe kuwa mbere w’iki cyumweru. Yarangiza agahita ahunga.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke ko amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ubusambanyi ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yabwiye Umuseke ko uyu musirikare uregwa yafashwe kandi yashyikirijwe ubutabera.

Ati “ we ntabwo ari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereze kuko icyaha cye kirigaragaza. Ubu ahasigaye ni ah’ubutabera.”

Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare yakoreye icyaha Rulindo agafatirwa i Kibungo ko bishoboka ko hari n’ibindi yari agambiriye.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “ kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”

Nsengimana na Jeanette Mutuyimana, aregwa kwica, bari barashyingiranywe byemewe n’amategeko, bafitanye abana batatu.

Chief Editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru