Yashyizweho kuri21 November, 2018 | 09:29

Ruswa n’ubundi buswa bwose bujyanye n’ibyaha ntibugomba kugaragara muri RIB-Uwizeyimana Evode

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasabye abagenzacyaha gukora kinyamwuga.

Uwizeyimana yavuze ubunyamwuga ku bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ari ingenzi kugira ngo bagirirwe icyizere n’abo baha serivise.

Ibi yabitangaje mu gihe RIB yamurikiraga abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, inyandiko ngenderwaho ku mitangire ya serivise zarwo.

Uwizeyimana yagize ati“Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rumaze igihe gito rutangiye imirimo yarwo, ubunyangamugayo burahari, ariko na none murasabwa gukomeza gukora kinyamwuga kuko aribwo muzagirirwa icyizere n’abo n’abaza babagana.”

“Ruswa n’ubundi buswa bwose bujyanye n’ibyaha ntibugomba kugaragara muri RIB, nimukora neza igihugu cyacu kizarabagirana kurenza uko kimeze ubu kandi twebwe nk’abanyarwanda hari ibyo tugomba u Rwanda, kuruta uko rwagira icyo rutugomba ”

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuze ko uru rwego bajyaga barwumva, ariko batazi imikorere yarwo, iyi nyandiko rero ngo ikaba ije kubahumura no kubajijura ku bijyanye na serivise uru rwego rutanga.

Nzayituriki Rebecca ni umuturage wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, yagize ati “Uru rwego rw’ubugenzacyaha najyaga ndubarirwa ariko ntazi aho rutaniye na Polisi ndetse n’abasirikare, bambwiraga ko ariho ibibazo byinshi bijyanye n’urugomo ndetse n’ihohotera ko ariho bijya, ariko uyu munsi abakuriye RIBbamanutse badusobanurira imikorere yarwo twumva turusobanukiwe kuko twamenye imikorere ya RIB, tubisobanukiwe kurushaho, tunamenye serivise tuzajya duhabwa binyuze kuri uru rwego, nanjye ngiye kubwira abasigaye mu rugo imikorere ya RIB”.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Karihangabo Isabelle, avuga ko iyi nyandiko igamije gusobanurira neza umuturage serivise imugenerwa muri uru rwego n’uruhare rwe cyane mu gutanga amakuru

Yagize ati “Iyi nyandiko twashyize ahagaragara igamije gufasha abagana uru rwego bose, uko rukora, ibyo rushinzwe, uburenganzira ndetse n’inshingano z’abarugana cyane mu gutanga amakuru kugira ngo borohereze abagenza ibyaha, turasaba abanyamusanze n’abaturarwanda muri rusange gusoma iyi nyandiko bibafashe gusobanukirwa neza imikorere ya RIB na serivise zibagenerwa.”

Ubu bukangurambaga bwo kumenyekanisha imikorere ya RIB bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Haranira serivise inoze wanga ruswa n’akarengane”

RIB imaze igihe cy’amezi 6 itangiye imirimo yayo, ifite abakozi basaga 800, ikaba yaragiyeho isimbura Urwego rw’Ubugenzacyaha (CID) rwakoreraga muri Polisi y’Igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Uwizeyimana Evode yavuze ko ruswa n’ubundi buswa bidakwiriye kuranga RIB

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru