Yashyizweho kuri16 April, 2020 | 18:28

Kamonyi: Uwihoreye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemewe urutoki rushiraho

Umugabo witwa Dany Uwihoreye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020, yatemewe urutoki rushiraho nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi .

Amakuru ageara kuri MUHABURA avuga ko abatemye uru rutoki bataramenyekana, bakaba baratemye ibitoki byose kugeza no ku mwano, urutoki rwose barumaraho.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Madame KAYITESI Alice Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ya bwiye MUHABURA ko ayo makuru ariyo .

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagize Ati": Hari uwangirijwe insina n’ ibitoki bye yari n’umukuru w’Umudugudu wa Kintama , Kugeza ubu icyo kibazo cyashyikirijwe RIB ubu kiri mu’iperereza andi makuru twazayamenya nyuma yibyavuye mu’iperereza "

Madame KAYITESI Alice yakomeje asaba abaturage gukomeza kwibuka mu minsi ijana ariko banirinda icyorezo COVID-19 banatangira Amakuru ku gihe n’ubwo habaye ho ibisa n’ingengabitecyerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka .

Madame Kayitesi Yagize ati « Muri rusange icyunamo cyagenze neza n’ubwo tugikomeza kwibuka mu minsi ijana, twibukira murugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, gusa hari ibyabaye Mugihe cyo kwibuka bisa n’ingengabitecyerezo ya Jenoside, Ubufatanye hagati y’abaturage, n’inzego zitandukanye zikorera mu mudugudu ni rimwe mu mabanga akoreshwa kugira ngo umudugudu ugere ku ntego wihaye, harimo kubana hafi, gutangira amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ni byo bituma umudugudu ushobora kubaho utarangwamo n’icyaha, kandi ni ibintu byiza ko ababigezeho babishimirwa, ubufatanye ni ingenzi cyane”.

Mu cyumweru cy’icyunamo na bwo hagiye humvikana ibikorwa byo kwangiza imitungo y’abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, inzego z’umutekano zikavuga ko bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare bafashwe bakaba bari gukurikiranwa.

Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Edouard - 1 month ago

Ariko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside izarangira ryari.Ntabwo tugomba gucika intege mu kiyirwanya.Icyo mbona hakwiye ubusesenguzi isibo ku yindi nta kwibeshya hakamenya abantu batitabira ibiganiro bya ndi UMUNYARWANDA,abatitabira inama cg ababijyamo bya nyirarureshwa bakitabwaho whatever the time will take.

Izindi nkuru