Yashyizweho kuri14 May, 2018 | 18:30

Urukiko rwateye utwatsi ikifuzo cya kizito mihigo urubanza rwimurirwa ku yindi tariki

Kuri uyu wa Mbere mu rubanza ku bujurire bw’umuhanzi Kizito Mihigo,Urukiko rufashe icyemezo cyo gusubika urubanza rwimurirwa ku yindi tariki ndetse n’ibyo Kizito yagaragaje byo gutandukanya imanza urukiko rwabiteye utwatsi.

Bavuye kwiherera, abacamanza bavuze ko Cassien Ntamuhanga wajuriye tariki 24 Werurwe 2015 akaza gutoroka ubutabera, ubu nta nyungu agifite mu rubanza bityo ubujurire bwe busibwe. Ibi ngo babishingiye ku ngingo ya 186 mu gace ka gatanu.

Bemeje ko Dukuzumuremyi ahabwa igihe cyo gushaka abamwunganira.
Naho gutandukanya urubanza buri umwe akaburana ukwe ngo ntibiri mu nyungu z’ubutabera.

Urubanza rwasubitswe rubanza gushyirwa tariki 04 Kamena 2018, ariko nyuma bavuga ko iyi tariki iriho izindi manza nyinshi mu rw’Ikirenga maze Hafatwa icyemezo cyo kwimurira urubanza ku wa 11 Kamena 2018 kugira ngo Dukuzumuremyi ashakirwe umwunganizi mu mategeko.

Ku bijyanye no gutandukanya imanza, umucamanza yavuze ko kuba Kizito Mihigo yemera ko hari isano rito afitanye n’abo bareganwa bitaba mu nyungu z’ubutabera gutandukanya imanza. Ibi byatumye afata icyemezo cy’uko urubanza rukomeza kuba rumwe.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Kizito icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; bombi bajuriye mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru